in

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa Arsenal kuri Emirates Stadium

Perezida Paul Kagame yarebye umukino Arsenal yanganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2-2 ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 kuri Emirates Stadium.

Uyu mukino w’abakeba bo mu Majyarugu y’Umujyi wa Londres wari uw’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Bwongereza. Ni umukino buri mukunzi w’amakipe yombi aba yifuza kubera ihangana riba riwurimo.

Perezida Kagame yagaragaye ari kumwe na Nwankwo Kanu wakiniye Arsenal kuva 1999 kugeza mu 2004 n’umugore we Amara Kanu.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho Tottenham yatsindaga yishyura igitego Christian Romero yitsinze n’ikindi cya penaliti yatsinzwe neza na Bukayo Saka. Tottenham yatsindiwe na Heung Min Son.

Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino nyuma y’iminsi mike yari amaze i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Namusabye imbabazi! Mitima Issac yatangaje icyo yakoreye Joachim Ojera nyuma yo guhusha igitego cyabazwe ariko amubwira nawe ikosa yakoze ryatumye badatahana intsinzi

Coach Gael na Bruce Melodie bahuriyehe n’ibi?