in

Christopher agize ati “hiti si nyoko, ntarahura na Element numvaga ari agapeti” atangaje byinshi ku muziki we

Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher ukundwa n’abatari bake bitewe n’ijwi rye mu ndirimbo ze nziza, nyuma y’aho aviriye muri Kina Music yamufashaga mu muziki we yahise asubira inyuma abakunzi be baramubura. Gusa mu minsi yakurikiyeho yahise atangira gushyira hanze indirimbo maze abakunzi be bari bamukimbuye bazakirana urukundo zirakurwa iyo yabanjije gushyira hanze nyuma yo kuva muri Kina Music yahise asohora indirimbo yise Nibido maze irakundwa koko.

Uyu musore ari guhatana mu bihembo byateguwe na radiyo Kiss FM mu kiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka ndetse nik’indirimbo nziza y’umwaka ku ndirimbo ye yise Mi casa none yatumiwe kuri iyi radiyo ya Kiss FM.

Yabajijwe uko yahuye na Producer Element Eleéeh wamukoreye indirimbo aherutse gushyira hanze yise Hashtage, yasubije ko usanzwe ukora amashusho Bagenzi Bernard ariwe wabahuje gusa Christopher we yumvaga Element ari umwana ariko agezeyo yatunguwe n’ubuhanga bwe.

Yavuze ko kandi abakunzi be azajya abagezaho indirimbo ziri hit gusa yagize ati “hari mushuti wanjye wambwiye ngo hit si nyoko” bisobanuye ko indirimbo nziza zigira ibyazo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto:Bruce Melodie akomeje Guca impaka nguwo mu rugendo yerekeza i burayi

Bull Dogg avuze ubugome yakorewe na The Ben , burya afitanye indirimbo y’imana na Bruce Melodie