in

Chelsea izahura na Tottenham ya Conte muri ½ cya EFL Cup, Arsenal ikine na Liverpool

Chelsea izahura na Tottenham Hotspur yageze ku mukino wa nyuma wa EFL Cup mu mwaka w’imikino ushize mu mikino ya ½ kirangiza, mu gihe Arsenal izacakirana na Liverpool.

Abasore ba Thomas Tuchel bageze mu mikino ya ½ kirangiza nyuma yo gutsinda Brentford ibitego 2-0 ku wa Gatatu byatsinzwe na Jorginho kuri penaliti n’ikindi Pontus Jansson yitsinze.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izacakirana na Tottenham Hotspur itozwa na Antonio Conte wayinyuzemo mu kiciro gikurikiyeho, aho bazakina imikino ibiri harimo ubanza n’uwo kwishyura.

Tottenham yo yasezereye West Ham iyitsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Steven Bergwijn na Lucas Moura, mu gihe Jarrod Bowen ariwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya West Ham United.

Ku rundi ruhande, nyuma yuko Liverpool ivuye inyuma ibitego bibiri igasezerera Leicester City kuri penaliti nyuma yo gusoza umukino amakipe yombi anganya ibitego 3-3, izahura na Arsenal.

Ibitego bitatu birimo bibiri byatsinzwe na Jamie Vardy na James Maddison watsinze ikindi byafashije Leicester City gutsinda Liverpool ibitego 3-1 mu gice cya mbere cy’umukino, ariko abasore ba Jurgen Klopp bitwaye neza mu gice cya kabiri.

Oxlade Chamberlain niwe wari watsindiye Liverpool mu gice cya mbere cy’umukino, mbere yuko Diogo Jota na Takumi Minamino batsinda ibindi bitego bibiri bya Liverpool yavuye inyuma ikanganya ibitego 3-3, ndetse ikajya mu kiciro gikurikiyeho itsinze kuri penaliti 5-4.

Liverpool izacakirana na Arsenal yageze mu mikino ya ½ kirangiza ku wa Kabiri isezereye Sunderland iyitsinze ibitego 5-1 byatsinzwe na Eddie Nketiah watsinze bitatu, Charlie Patino na Nicolas Pepe.

Biteganyijwe ko imikino ya ½ ya EFL Cup izakinwa mu Byumweru bibiri byo muri 2022, mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 27 Gashyantare i Wembley.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Al Ahly yegukanye CAF Super Cup itsinze Raja Casablanca – buri kimwe wamenya

Abagabo basoma abana babo b’abakobwa ku munwa bihanangirijwe.