in

NDASETSENDASETSE

Abagabo basoma abana babo b’abakobwa ku munwa bihanangirijwe.

Icyamamarekazi cyo muri Nigeria, Kate Jones uzwi nka Ka3na, avuga ko bidakwiriye ko umugabo asoma umwana we w’umukobwa ku munwa kuko ngo asanga bidakwiriye, abifata nko kumurarura.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe witwa Laila, akaba azwi cyane kuri televiziyo aho atanga ibiganiro bitandukanye, akunze gutanga inama ku ngingo zitandukanye.

Kuri iyi ngingo yo gusomana abana b’abakobwa hagamijwe kuberaka ko bakunzwe na ba Se, Ka3na, avuga ko abagabo bakwiriye gusoma ku gahanga no ku matama aho kuba ku munwa nk’uko bamwe babigenza.

Yanyarukiye kuri Twitter ati:’’Ababyeyi b’abagabo mukwiriye kureka gusoma abakobwa banyu ku minwa. Gusoma ku gahanga no ku matama nibyo biboneye. Ndagira ngo mbasaba iki kintu mugitekerezeho cyane’’.

Uyu wiyise Ka3na asanzwe ari umushoramari aho umutungo we ubarirwa muri $200,000. Yashakanye n’umugabo w’uruhu rwera ukuze. Kuri ubu arabarizwa mu biruhuko mu Bwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea izahura na Tottenham ya Conte muri ½ cya EFL Cup, Arsenal ikine na Liverpool

Ngaya amabanga umugabo wese adakwiye kubwira umukunzi we niyo baba bakundana bingana iki.