in

Cassa Mbungo utoza AS Kigali yateye Rayon Sports ubwoba mbere yo guhura nayo ndetse anahishura ikintu gikomeye gituma ayubaha 

Umutoza was AS Kigali Cassa Mbungo Andre, yatangaje ko agomba gutsinda ikipe ya Rayon Sports uko byagenda kose ndetse ko iyi kipe ari ikipe nziza cyane.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 Ugushyingo 2022, ikipe ya AS Kigali yanyagiye bikomeye ikipe ya Rwamagama City ibitego 4-0, mu mukino wari uryoheye ijisho Ku ruhande rwa As Kigali, umupira uri hasi ku ruhande rwa Rwamagana City.

Nyuma y’uyu mukino uyu mutoza yatangaje amagambo akomeye kuri Rayon Sports bazakina muri iki cyumweru ku munsi wo kuwa Kane, umukino w’ikirarane ikipe ya AS Kigali itakinnye kubera imikino nyafurika iyi kipe yakinaga muri CAF Confederations Cup.

Cassa ubwo yabazwaga ku mukino wa Rayon Sports niba gutsinda Rwamagana City byamuhaye kwitegura Gikundiro, yagize Ati”Yego niko bimeze kuko bigufasha kuzamura Morale y’abakinnyi, gusa mace nizimwe kandi no kuzitegura biba bitandukanye ku buryo ushakisha uburyo watsinda. Rayon Sports ni ikipe nziza ariko niyo duhanganye muri aka kanya tugomba gushaka uko twatsinda Rayon Sports tukabona amanota.”

Abakunzi ba Rayon Sports biteze kureba uyu mukino nyuma yaho ikipe yabo imaze imikino 2 ititeara neza harimo uwo yatsinzwe na Kiyovu Sport ndetse n’uwo yanganyije n’ikipe ya Mukura Victory Sport ibitego 2-2 mu mukino wari mwiza cyane.

Ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zigiye gukina uyu mukino zirutanwa amanota 2 gusa, Rayon Sports ifite amanota 19 ikaba iri ku mwanya wa 2 irusha ikipe ya As Kigali amanota 2 bivuze ko n’itsinda izahita ica kuri Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yayinjiranye mu kibuga barahungabana; Menya byinshi ku nkweto ya Lionel Messi ari gukinisha igikombe cy’isi

Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaye agirana ibihe byiza n’umubyeyi we (Ifoto)