Guterera ivi umukobwa akamwambika impeta umusaba ko yakubera umugore ni igikorwa kimaze kumenyerwa n’abatari bake hano mu gihugu cyacu.Nubwo bimeze bityo ariko ntabwo turumva aho umukobwa yafashe iya mbere ngo aterere umusore ivi amusabe ko yamubera umugabo, nkaba nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye uyu mukobwa witwa Confiance yasebejwe n’umusore yashatse kwambika impeta.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze na Xlarge TV ikorera kuri Youtube, umukobwa witwa Confiance yashatse gutungura umusore amuterera ivi gusa umusore yahise arakara cyane benda no kurwana.
Mu mashusho ,uyu Confience yagaragaye yiteguye rwose ndetse yanatumiye inshuti ze, n’itangazamakuru ngo baze kureba agashya agiye gukora, yateguye impeta na cake kugirango aze gutungura umukunzi we.Igihe cyo gutera ivi kigeze yahamagaye umusore amubwira ko amushaka gusa umusore ntiyari azi icyo umukobwa amushakira.Umusore ahageze ,umukobwa yazanye impeta agiye kuyimwambika umusore yahise yivumbura ajugunya byose hasi arigendera.
Umukobwa yababajwe cyane nibimiayeho ,ndetse atangaza ko imbaraga zose yakoresheje ategura iki gikorwa ko zibaye impfabusa kandi yashakaga kwandika amateka nk’umukobwa utereye umusore ivi bwa mbere mu Rwanda.
Kuruhande rw’umusore yavuze ko umukobwa yamutesheje umwanya w’ubusa kuko ibyo yari asanzwe azabimukorera kandi agashaka kumwambika impeta atamuteguje.
Mu marira menshi umukobwa akaba yavuze ko bimweretse ko umusore nawe atamukundaga kuko yari agiye kumukorera igikorwa kiza kandi kivuye kumutima.
Kanda hano hasi urebe video yose: