in

Umunyamideli w’uburanga wavugwaga mu rukundo na Diamond Platnumz ashyize ukuri kose hanze.

Hashize iminsi bivugwa ko umuhanzi Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umunyamideli, witwa Patricia Aika umunyakenya wibera mu Bwongereza gusa kuri ubu uyu mukobwa akaba yabihakanye yivuye inyuma.

Patricia Aika wavuzweho gukundana na Diamond

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi ari mu rukundo n’uyu mukobwa, byakuruwe cyane n’ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ariko nyuma aza kuyisiba.

Patricia aganira n’umunyamakuru wo muri Tanzania, Millard Ayo, yavuze ukuri kose kubyo bamuvugaho, ndetse ahamya ko atigeze akundana na Diamond uretse no gukundana , ko bataranahura, yongeraho ko gushyira ifoto ye kuri Instagram ,ngo ni we wari wabimusabye ngo abimufashe.

Yagize ati“Ubusanzwe Diamond yabikoze ampa hit kuko nari nabisabye. Numvaga birenze kumfasha kuri njye ariko nta bindi birenze. Kuvugana si cyane ni muraho, umeze ute? Nta mubano mfitanye na Diamond nta n’ubwo turahura amaso ku maso.”

Mu mezi ashize Diamond yitangarije ko afite umukunzi mushya nyuma y’aho atandukanye na Tanasha ndetse ko bazakora ubukwe ku isabukuru ye tariki ya 2 Ukwakira 2020 umunsi yujuje imyaka 31, ariko abantu barategereje amaso ahera mu kirere kugeza n’uyu munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irinde gukoresha tangawizi niba ufite ibi bibazo.

Bwa mbere mu Rwanda umukobwa yashatse kwambika impeta umusore bivamo imirwano(VIDEO)