in

Bwa mbere, Chistopher yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire.

Umuhanzi Muneza Christopher yavuze ko afite umukunzi bamaranye imyaka irenga itatu,ibi yabitangaje ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021.

Uyu muhanzi utarakunze kugaragara mu itangazamakuru ko afite umukunzi,yashyize avuga ko amufite ariko ko adafite byinshi yamutangazaho ngo kuko aracyafite igihe cyo kubikora.

Ubwo yizihizaga isabukuru ye, Christopher yasohoye amafoto n’amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y’umutima n’indi mirimbo y’ubuzima yasize urwibutso mu mutima w’uyu musore.

Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n’ikiganza cy’umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!” Kuri ‘Cake’ handitseho ngo ‘Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Muyango yagaragarije Kimenyi ko amufite ku mutima nyuma yo gusezererwa kw’amavubi

Miss Jordan Mushambokazi n’umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.