in

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu iserukiramuco yatumiwemo na Eddy Kenzo, kwinjira ni Miliyoni 5

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu iserukiramuco yatumiwemo na Eddy Kenzo, kwinjira ni  Miliyoni 5.

Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022 ari kumwe n’ikipe imufasha mu muziki.

Eddy Kenzo amaze iminsi afitanye umubano mwiza na Bruce Melodie. Muri uyu mwaka yaje mu Rwanda inshuro ebyiri kuri gahunda za Bruce Melodie, banakorana indirimbo bise ‘Nyoola’

Iri serukiramuco rizaba ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, ku kibuga cya Kololo Airstrip.

Ni ku nshuro ya kane Eddy Kenzo agiye gukora iri serukiramuco. Muri Nzeri 2022, yabwiye BBS TV yo muri Uganda, yifuza ko Rema Namakula bakanyujijeho mu rukundo yazitabira iri serukiramuco.

Bamwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo Harmonize wo muri Tanzania, Mampi n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,000 y’amashilingi mu myanya isanzwe, 60,000 USh muri VIP, miliyoni 3 USh muri VVIP na miliyoni 5 USh ku meza (Table). Uyu muhanzi akurikirwaho n’abantu miliyoni 2 kuri Facebook.

Ejo yanditse kuri Facebook, avuga ko mu myaka ishize uruganda rw’umuziki muri Uganda rwaranzwe no kudashyigikirana, ariko byarahindutse.

Yavuze ko kubera urukundo yeretswe n’abantu ‘biri mu byatumye ategura iri serukiramuco’.

Mu minsi itandatu ishize, Bruce Melodie yasohoye amashusho yemeza gutaramira muri Uganda. Avuga ko abafana be bakwiye kumwitegura.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamakuru Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu na Patrick Rusine bo kuri Kiss FM bakeze ibitari bimenyerewe mu kiganiro basanzwe bakora

Ibaraba ry’umutuku kunzara zaba kobwa na ba damu nkikimenyetso cyo gukurura abagabo