in

Ibaraba ry’umutuku kunzara zaba kobwa na ba damu nkikimenyetso cyo gukurura abagabo

Birashoboka ko waba ufitanye gahunda n’umuntu ugutunganyiriza inzara mu minsi ya vuba ariko ukaba utarahitamo ibara uzakoresha, icyakora ushobora guhindura amahitamo yawe nyuma yo gusoma iyi nkuru ishingiye ku mibare y’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTo, aho abenshi bagaragaza ko ibara ritukura, rikurura abagabo kurusha andi.

Nubwo bikunze gufatwa gutyo ariko, hari ibinya makuru bivuga ko ku bagore bamwe na bamwe, hari ubwo bibakururira ibibazo cyane cyane iyo bahisemo iryo bara kubera ko hari aho bifatwa nk’ikirango cy’uburaya cyangwa ugasanga ahandi rifatwa nk’ibara rikoreshwa n’abakecuru.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse cyane icyiswe “Red nails theory” (Ihame ry’inzara zitukura) bitangijwe n’uwitwa Robyn DelMonte aho baba bashaka kuvuga ko niba wumva ushaka gushamadukirwa n’abagabo cyane, ukwiye guhitamo kwisiga ihina rifite ibara ritukura ku nzara.

DelMonte yagize ati “Nakundaga gusohokana n’abagabo b’injiji mu gihe cyashize, ariko hari ikintu kimwe bahoraga babona ku ikubitiro bakakimbwiriraho amagambo meza y’imitoma; ni inzara zanjye zitukura.”

Akomeza avuga ko nubwo bazimukundiraga we, ubusanzwe yafataga iryo bara nk’irikoreshwa n’abagore bakuze, bituma atangira kwibaza impamvu abagabo baba bakururwa n’iryo bara ryo ku nzara.

DelMonte ufite imyaka 27, avuga ko mu mpera z’imyaka ya 1990 akiri umwana muto, yibuka ko yakundaga kubona abagore benshi kimwe n’abarimukazi babigishaga, barabaga barisize ihina ry’umutuku ku nzara, akabishingiraho avuga ko impamvu muri iki gihe iryo bara rikurura abagabo, ari ukubera ko n’ubundi abagore baba barigeze gukunda bwa mbere ari ryo babaga barisize.

Yakomeje asobanura ko nubwo bidashingiye kuri siyansi, umutuku ari ibara rigaragaza urukundo, akanyamuneza n’imbaraga, bityo byumvikana cyane kuba abagabo bahita biyumvamo uwarikoresheje ndetse DelMonte anabihamirizwa n’ibitekerezo by’abantu bo hirya no hino ku isi yakiriye binyuze kuri Hashtag yakoreye kuri TikTok yagarukaga kuri izo nzara zitukura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu iserukiramuco yatumiwemo na Eddy Kenzo, kwinjira ni Miliyoni 5

Mugabekazi Liliane yongeye kuhatwika mu myambarire idasanzwe (amafoto)