in ,

Breaking News :Umunyana Shanitah yegukanye irushanwa rya Miss East Africa 2021 [AMAFOTO]

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, akaba na Miss supranational Rwanda 2019, niwe wegukanye irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa ryaberaga muri Tanzania

Miss Shanitah yari ahatanye n’abandi bakobwa 16 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Nkuko byatambutse kuri Wasafi Media kuri Youtube Umunyana Shanitah niwe wegukanye iri kamba rya Miss East Africa 2021.

Miss Jolly Mutesi uri gutegura Miss East Africa  yari n’umwe mu bari bagize akanama kemurampaka 

Muri aya marushanwa Tanzania yari ihagarariwe na Queen Mugesi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2019/2020, ndetse wanabaye igisonga cya mbere muri iyi Miss East Africa 2021.

Nyuma y’imyaka myinshi iri rushanwa ritaba Umunyana Shanitah niwe uryegukanye aho yahembwe  imodoka nshya yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021  igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka kandi Umunyana Shanitah azanagenerwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Igisonga cya mbere cyahembwe 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri cyahembwe 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.

Umunyana Shanitah yitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Rwanda, Miss Supranational Rwanda yegukanye bigatuma ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International na Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu. yari amaze kumenyera aya marushanwa kuko yanabaye n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Supranational Rwanda 2020.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Anita pendo yazanye abana be mu kiganiro cyaranzwe n’imyambarire idasanzwe(Amafoto)

Ngaya amagambo aryoshye cyane umusore wese akwiye kubwira inkumi kuri Noheli bitamusabye amafaranga.