in

Ferwafa  yahagaritse bamwe mu basifuzi batitwaye neza ku kijyanye n’imisifurire ku munsi wa munani wa Primus Rwanda National League

Ferwafa  ihagaritse bamwe mu basifuzi batitwaye neza ku kijyanye n’imisifurire ku munsi wa munani wa Primus Rwanda National League nkuko ibyemezo byakanama kateranye ku mugoroba wo Kuwa mbere bisohotse bibivufa

Ku mugoroba wo ku munsi wo kuwa mbere nibwo akanama k’ishyirahwmwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda, FERWAFA, kateranaga kiga ku myitwarire mibi yaranze abasifuzi.

Ku bibuga bitandukanye kuri uyu munsi wa munani wa Primus Rwanda National League, abafana nabamwe mu bayobozi bama kipe bumvikanye mu majwi menshi bavugako batishimiye imisifuire nyuma yo gukorwa no gufata bimwe mu byemezo ku basifuzi ariko bikagira ingaruka kuri Ayo makipe.

Amakipe menshi yatanze ibirego muri FERWAFA avuga ko atishimir uburyo mbwimisifurire ku mikino itandukanye, ibyo nibyo byatumye aka kanama gaterana igitaraganya kuri uyu wa mbere.

Ikipe ya Police kwikubitiro yari yagiye gusura ikipe ya Musanze mukarere ka Musanze gusa amakuru menshi yaje avuga ko iyi kipe nubwo yatahanye itsinzi ariko nitaje kugenda neza ku kijyanye n’imisifurire ubwo iyi kipe ya Police Fc yatsindaga igitego kikaza kwangwa havuzwe ko habayemo kurarira Kandi nta kurarira kwabayemo, gusa kubwamahirwe iyi kipe yaje kubona igitego cya kabiri cyatumye iyi kipe itahana amanota atatu iyavanye I Musanze.

Bidatunguranye, muri bimwe ku bibuga abafana bagiye bisuka mu kibuga bashaka gukubita umusifuzi nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, hamwe n’abasifuzi kubera ibyemezo bidahitse baranakubitwa, icyo cyatumye FERWAFA irebera hamwe imyitwarire yaranze abo basifuzi maze ibagenera ibihano.

Kwikubitiro umusifuzi Simba Honole wanze igitego cya Police Fc mu mukino warangiye Police Fc itsinze Musanze ibitego 2-1 yahanishijwe igihano cyo kumara amezi atatu atagaragara mu gikorwa nakimwe cyijyanye n’imisifurire nyuma yaya mezi akazagaruka yongereye ikijyanye na displine.

Umusifuzi wa sifuye umukino wa Etincelles yanganyagamo na As Kigali igitego 1-1, witwa Ugirashebuja Ibrahim nawe yahanishijwe igihano cyo kumara amezi ane atagaragara mu gikorwa nakimwe cyijyanye n’imisifurire nyuma yo gufata ibyemezo bidahwitse kuri uyu mukino.

Abafana ba Entiencelles nyuma y’umukino ntibabyumvaga nyuma yo kwishyurwa igitego na As Kigali ku munota wa 102 nyuma yaho aba basifuzi bongeyeho iminota 12 ku minota 90 maze As Kigali itsinda igitego cyo kwishyura.

Umusifuzi Gakire Patrick nawe yahanishijwe igihano cyo kumara amezi atatu atagaragara nawe mu gikorwa nakimwe cyijyanye n’imisifurire nyuma yo kwanga igitego cya Mukura kuri uyu munsi wa munani wa Primus Rwanda National League.

Umusifuzi Kwizera Fils wasifuye umukino wo mu cyiciro cya kabiri wari wahuje ikipe ya Intare na The Winners yahanishijwe igihano nawe cyo kumara  amezi ane atagaragara mu gikorwa nakimwe cyijyanye n’imisifurire nyuma yo kutitwara neza agafata bimwe mu byemezo bitavuzweho rumwe nabenshi hanze aha.

Aba nibo basifuzi bane aka kanama. Gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahaye ibihano.

Gusa bikomeje kuba agatereranzama ku kijyanye n’imisifurire muri iyi shampiyona benshi bibaza ese nikihe kibazo kiri mu misifurire, ese n’ubushobozi bucye bw’abasifuzi, cyangwa ni ruswa zaba zitangwa muri uyu mupira wacu?

Benshi baburiye umuti icyi kibazo nyuma yuko bimaze gufata Indi ntera kuko nta munsi numwe kugeza magingo aya urasozwa hatazamuwe amwe mu majwi bavuga ko ikijyanye n’imisifurire kitagenze neza.

Wowe ubona hakorwa iki ngo imisifurire igende neza muri Primus Rwanda National League?

Igitecyerezo cyawe kiracyenewe muri Comments……..

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo mu bicu! Ubuzima buraryoshye kuri Emmy na fiancée we bitegura kurushinga

Umugabo yikurunze hasi nk’uruhinja ubwo yaterwaga indobo n’inkumi mu maso y’abantu (Amafoto )