in ,

Bitunguranye umuhanzi The Ben ntabwo akitabiriye Rwanda Day i San Francisco

Kuri uyu munsi 24 Nzeri  nibwo Rwanda Day ibera mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwaka yahawe izina ryihariye ‘Rwanda Cultural Day’ hagamijwe kurushaho kwita ku muco Nyarwanda no kuwukundisha abatawuzi,ibihumbi by’abanyarwanda n’ishuti z’u Rwanda berekeje i California kugira bazabashe kwitabira uyu munsi w’akataraboneka .

Gusa kuri Mugisha Benjamin  abenshi bazi nka The Ben bisa naho kwerekera mu mugi wa San Francisco ngo yitabire Rwanda Day byamaze kwanga ku munota wa nyuma nk’uko we ubwe yifashishije Instagram abitangaza. The Ben we ubwe ati” Ndababaye ko ntabasha kugaragara muri Rwanda Culture Day , …kwimakaza  umuco wacu ariko ndigukurikirana buri kimwe….Jya mbere Rwanda

ujamama

Kutitabira Rwanda Culture Day kwa The Ben bisa n’ibyabaje abakunzi be  ariko kandi ntanubwo yigeze atanga impamvu dore ko yaje ku isonga mu kuvuga ko nawe azaba ahabaye,mu giye YEGOB.RW yandikaga iyi nkuru yifuje kumubaza impamvu yo kutitabira iki gitaramo ariko ntiyabasha gusubiza gusa turacyabikurikirana.

https://www.instagram.com/p/BKMaxlpAufb/?taken-by=theben3

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo ya Safi Madiba yabwiye Nyina umubyara ntawe atatera imvamutima n’ikiniga

Umuhanzi Face asize umugani utazibagirana i Kigali (Impamvu )