in ,

Amagambo ya Safi Madiba yabwiye Nyina umubyara ntawe atatera imvamutima n’ikiniga

Ni bacye mu basore  babasha gushimira ababyeyi babo kubw’uburere babakesha,ndetse rimwe na rimwe bivugwa ko hari abamara kugira aho bagera bakihenura kuri ba nyina nkaho bikujije.Ibyo ntabwo ariko bimeze kuri Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boyz,kuko kuri we ngo nyina ari akabura ntikaboneke.

 

 

akaaooaa

 

Safi abinyujije kuri instagram yafashe umwanya we ashimira  nyina wamutwise amezi icyenda maze amwizeza kuzamwubahisha. Niyibikora Safi  abenshi bazi nka Safi Madiba mu magambo ye yagize ati:”She is adorable,thanks Lord to have gifted me with such a beautiful parent in & out all my life!I can’t describe what u mean to me!u taught me how to pray when I wake up and before I sleep!because of u I can read the bible,because of u I know God,because of u I know how to deal with everything in my life through the almighty!U are just a blessing! Know that I will make u proud!I love u!”

Tugenekereje ati” Ni ntagereranywa ,Warakoze mana kuba warangabiye umubyeyi mwiza nk’uyu mu buzima bwa njye!Ntabwo nabasha kuvuga icyo usobanuye kuri njye ,wanyigishije gusenga mbere na nyuma yuko mbutse,kubera wowe mbasha gusoma Bibiliya ,kubera wowe nzi Imana,Mbikesha wowe nzi kubana na buri kimwe cyose mu buzima..[] uri umugisha! umenye ko nzakubahisha !ndagukunda!”

Ayo ni amagambo ya Safi uherutse guterura igikombe cya Guma Guma ari kumwe n’itsinda rya Urban Boyz, aya ni amagambo kandi agora benshi mu rubyiruko rw’iki gihe .

Kuvuga ko azubahisha nyina ni kimwe mu bishimangira ibyo imwe mu nshuti ze iherutse kwerurira YEGOB.RW ko yitegura kurushinga n’umukunzi we Umutesi Parfine urumva ko icyo nyina nawe azambara urugore rw’icyubahiro  nk’abandi babyeyi ,bitandukanye n’uko bigenda kuri bamwe mu bandi bahanzi usanga barabyaye kandi batarushinga,abandi bagashakana ari amaburakindi kuko bababisanze bamaze gukora ibidakorwa.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imiterere y’abasore ikurura abakobwa ku buryo budasubirwaho

Bitunguranye umuhanzi The Ben ntabwo akitabiriye Rwanda Day i San Francisco