in

Birabe ibyuya: Chriss Eazy yahamagawe kuri RIB nyuma y’ibyo yakoze

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo Chriss Eazy yahamagawe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo asobanure ibyo yarezwe.

Chriss Eazy yasabwe kwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, saa 9:30 za mugitondo kuri RiB sitasiyo ya Nyamirambo.

Mu ibaruwa yashyizweho Umukono n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix isaba Chriss Eazy ‘kuzana uru rupapuro (rw’ihamagara) hamwe n’irangamuntu yawe mu biro by’umugenzacyaha’.

Ureberera inyungu za Chriss Eazy, Junior Giti yavuze ko mu gihe gito gishize uyu muhanzi atabashije gutaramira mu Mujyi wa Musanze mu gitaramo yari yatumiwemo.

Avuga ko bandikiye ubutumwa abari bamutumiye bubamenyesha ko atakibonetse, kandi banaboherereza urupapuro rwa muganga rugaragaza ko Chriss Eazy arwaye.

Junior Giti anavuga ko amafaranga bari bishyuwe bayasubije, kandi afite ibimenyetso bibigaragaza kuko yakoresheje Mobile Money ayasubiza.

Junior avuga ko nta deni bafitiye uyu mugabo wari wabatumiye. Ahubwo batunguwe no kumva ko yagiye kubarega muri RIB.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Abaturage bacitse igikuba nyuma yuko hari kugaragara imfu z’amayobera

Miss Jolly yongeye gukora mu nganzo yibutsa abantu uko yatambukaga igihe yahataniraga ikamba