in

Birababaje! Umugore witwa Murwira Juliet yeruye atangaza uburyo yamaze imyaka irenga 19 aryamana n’inzoka

Birababaje! Umugore witwa Murwira Juliet yeruye atangaza uburyo yamaze imyaka irenga 19 aryamana n’inzoka.

Murwira Juliet w’imyaka 45 y’amavuko akomeje kuvugisha abatuye Isi nyuma yo gutangaza uburyo umugabo we Mugoshi yahamuhatiraga kuryamana n’inzoka kugira ngo sosete ye ishinzwe gutwara abantu n’ibintu itere imbere.

Mugoshi ufite abagore batagira ingano n’abana 50 akaba ari we nyiri sosete ya ‘Ngoshi Transport’ ariyo yanatumye ahatiriza umugore we kumara imyaka myinshi aryamana n’inzoka gusa nyuma umugore abonye bimurambiye kubera ubiribwe yahuraga nabwo ahitamo kwigendera.

Uyu mugore avuga ko Mugoshi uburozi yakoreshaga bwamutegekaga kuryamana n’abagore benshi mu gihe umugore we yagombaga kuryamana n’inzoka kugira ngo sosete ye ikomeze itere imbere kandi Juliet avuga ko amaze imyaka ibiri atandukanye na Mugoshi wamutegekaga kurarana n’inzoka.

Mugoshi ushinjwa ibi byaha we abihakana yivuye inyuma akavuga ko uyu mugore abeshya kubera ko atigeze abigaragaza mu gihe cy’imyaka 20 bamaranye babana nk’umugore n’umugabo ahubwo ko ashaka kuyobya umurari w’uko yamucaga inyuma n’undi mugabo witwa Mutambanadzo uba mu gihugu cy’u Bwongereza.

Abagore benshi bagiye bagaragaza ko bagiriye impuhwe Juliet kubera ko bumva neza ubiribwe yanyuzemo ariko abandi bagiye bakomeza kugenda batangazwa n’uburyo hari abantu ubukire bwabo buba bushingiye ku marozi.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Abagabo baratabaza kubera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero none akaba abamazeho abagore

Itsinda rya Urban Boyz rigiye kongera gususurutsa abanyarwanda mu buryo bwimbitse