in

Itsinda rya Urban Boyz rigiye kongera gususurutsa abanyarwanda mu buryo bwimbitse

Itsinda rya Urban Boyz rigiye kongera gususurutsa abanyarwanda mu buryo bwimbitse

Itsinda rya Urban Boyz ryabiciye bigacika mu myaka yatambutse hari amakuru meza ku bakunzi baryo yatangajwe na Nizzo bakunze kwita Kabos avuga ko bari mu nzira nziza yo gusubirana.

Ubwo Nizzo Kabos yari mu kiganiro Dunda show kuri radiyo ya Kt Radio yatangaje ko kugaruka kwa Urban Boyz gushoboka cyane anemeza ko ibiganiro bigeze ku kigero cya 70%.

Urban Boyz ifatwa nk’itsinda ry’amateka muri muzika nyarwanda bitewe n’ibihe byiza iri tsinda ryagize ubwo aba basore bakoreraga hamwe.

Itsinda rya Urban Boyz ryabonye izuba mu mwaka wa 2007 rikaba ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo Kabos na Manzi James uzwi nka Humble Jizzo.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje! Umugore witwa Murwira Juliet yeruye atangaza uburyo yamaze imyaka irenga 19 aryamana n’inzoka

Umuherwe Coach Gael yerekanye umuryango akomokamo -AMAFOTO