Dukurikije uburyo ibintu biri kuvugwa haba mu imiryango , ku imbuga koranyambaga nka Twitter , Group za whatsapp ,Facebook na ahandi henshi, abantu benshi bakomeje kwibaza kuri uyu mwaka wa 2020 ni ibiri kuwubaho hirya nohino ku isi ,
twageregeje kurebe kuri bimwe mubyanditse muri bibiliya hamwe no mu ibitabo bisanzwe byanditswe n’ abantu hambere aha bavuga kubizaba muri iy’isi .
Ibivugwa muri bibiliya : 2 Ibyo Ku Ngoma 7:13-14
13. Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye,
14. maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.
Mu ubuhanuzi bundi bwavuzwe muri 2008 n’umugore w’UMunyamerika mu igitabo yanditse cyitwa End of Days
aho agira ati :
“Ahagana mu mwaka wa 2020, indwara ikomeye imeze nk’umusonga izakwira isi yose, yibasira ibihaha na bronchi kandi irwanya imiti yose izwi” Sylvia Browne akomeza avuga muri icyo gitabo ko indwara izashira mu buryo butunguranye nk’uko yagaragaye kandi ko izagaruka ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka icumi “mbere yo kuzimira burundu”.
Uyu muraguzi yapfuye muri 2013 .
Ubwo mufite ibindi mwadusangiza mwabishyira muri comment , haba ibyanditswe muri bibiliya cga ubundi buhanuzi bwose mwaba mwarasomye .
Tubibutsa ko kwirinda icyorezo cya Coronavirus ntakindi uretse gukaraba intoki burikanya .