Connect with us

urukundo

Amateka n’inkomoko y’umunsi w’abakundana witiriwe ‘Saint Valentin’

Published

on

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.

Source: KIGALI TODAY

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

urukundo

Wari uzi ko gufuhira umukunzi wawe ugakabya ari uburwayi bukomeye?Menya ibintu 5 wakora ngo ubyirinde.

Published

on

Inzobere mu rukundo zigaragaza ko uwo ukunda ugomba kumufuhira ariko gufuha bikabije ni bibi kuko bigira ingaruka mbi nyinshi ku rukundo rwanyu. Inzobere mu by’imitekerereze n’imibanire zo zivuga ko gufuha ugakabya ari uburwayi.

Abakundana iyo umwe agira ingeso yo gufuha cyane bikabije ku buryo adaha mugenzi we amahoro, hari uburyo bworoshye bwo wakoreha niba ubyiyiziho,maze bikagenda bigabanuka kuko n’ubusanzwe nta mumaro wabyo,dore ko bishobora no gutandukanya abakundana.

1. Kwizerana : iyo ukundana n’umuntu ukaba umwiyumvamo by’ukuri kandi ukizera ko nawe agukunda by’ukuri,ntabwo wajya guhangayikishwa no kumufuhira umukekera n’ibyo udafitiye gihamya.Niyo mpamvu uba ugomba kwizera umukunzi wawe,bikagufasha kumva ko nta wundi areba utari wowe,ugahorana icyo cyizere,aho guhora umuhangayikiye.

2. Kwirinda kumva amabwire :ntukwiye kumvirana ibyo abantu bakubwiye ngo ubisamire hejuru uhite wumva ko ari ukuri byose kuko ari kimwe mu byatuma uta umutwe ugatangira gufuhira umukunzi wawe,ahubwo ufata umwanya wo kubanza gutekereza neza ku byo bakubwira ukamenya niba ari ukuri,nibiba ngombwa ubimubaze witonze kandi wirinde ko byagusaza.

3. Irinde kugaragaza uburakari :niba hari ukuntu uri kwiyumvamo ifuhe cyangwa se ukaba ufite amakuru y’uko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa afite undi bakundana,ntugakore ikosa ryo guhita umwereka uburakari bukabije kuko wafushye ahubwo ushobora kubimubaza wiyoroheje nta burakari umuzanyeho,ya ngeso yo kugaragaza ifuhe igenda ishira buhoro buhoro.

4. Ntukamugenzure cyane :si byiza ko uhora ugenzura umukunzi wawe ngo wumve ko udatuje utamenye aho ari n’icyo ari gukora kuko hari bamwe usanga barashyizeho n’ ingenza zitanga amakuru,kandi si byiza kuko hari n’abaguha amakuru yo kugira ngo babashwanishe bakakubwira ibibi gusa kugira ngo umurakarire.

5. Irinde ishyari:iyo ukunda kugira ishyari ni naho gufuha bituruka ugasanga uhora wumva ko uvuganye n’umukunzi wawe wese badahuje igitsina baba baganira ibyo kuguca inyuma cyangwa ko ashaka kumugutwara,ugasanga ugirira ishyari umuntu wese bavuganye kandi akenshi uba wibeshya,kuko ntabwo umuntu yavugana n’abantu bamwe gusa,nawe ujye ubanza wirebeho

Komeza usome

urukundo

Menya impamvu zitangaje zitera bamwe kwicwa n’agahinda n’umujinya nyuma yo gukora urukundo rwo mu buriri.

Published

on

Waba warigeze urira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina? Waba warigeze se ugira agahinda utazi ikigateye urangije iki gikorwa? Icyo wamenya ni uko atari wowe wenyine ibi byabayeho.

Ni agahinda gashobora kumara iminota iri hagati y’itanu n’amasaha abiri. Abahanga mu mibereho ya muntu basobanura ko agahinda ka nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina gasanzwe ku bantu benshi, kitwa mu Cyongereza Post-coital Dysphoria (PCD).

Ni ibyiyumviro umuntu agira amaze gukora imibonano mpuzabitsina aho aganzwa n’agahinda, umujinya cyangwa se kumva acitse intege atari ukubera umunaniro.

Abaganga bazobereye ibijyanye n’ubujyanama mu by’imibonano mpuzabitsina basobanura ko ako gahinda katabaho nyuma y’imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo ko gashobora no kubaho nyuma yo kwikinisha.

Kugeza ubu, nta bushakashatsi buhambaye buragaragaza imvano y’aka gahinda, ariko hari iby’ibanze abahanga babashije kubona.
Basobanura ko aka gahinda kaza nubwo igikorwa nyir’izina waba wakigiranye n’umuntu ukunda, wihebeye mu buzima bwawe bwose, ndetse nubwo cyaba cyakunyuze bitagira urugero wagabye Isi n’ijuru, ariko bikarangira ubabaye.

Hari ubwo ngo usanga niba umugore ari kurira nyuma y’imibonano mpuzabitsina, umugabo aba ari kwicira imanza mu mutima yibwira ko ariwe watumye agira agahinda.

Mu 2015, hari ubushakashatsi bwakorewe ku itsinda ry’abagore 230 b’abanyeshuri muri Australie bari hagati y’imyaka 18 na 55, ariko ikigereranyo cy’imyaka yabo bose cyari 26.

Muribo 46% bavuze ko mu bihe byari byaratambutse bahuye n’aya marangamutima y’agahinda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ariko 5% bo bavuze ko mu mezi make yari ashize aribwo bakagize. Abagera kuri 2% bavuze ko nibura buri gihe bagira agahinda iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Abashakashatsi bagaragaje ko ibyo babonye bidakwiriye kwitirirwa abagore bose cyane ko ababajijwe bari abanyeshuri.
Mu 2018, ikinyamakuru cyandika inkuru zijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’inama ku mibereho ya muntu, cyatangaje ubushakashatsi kuri aka gahinda ariko by’umwihariko ku bagabo.

Mu bagabo 1208 babajijwe, 41% basubije ko bagize aka gahinda inshuro zitari nke mu buzima bwabo. 20% bo bavuze ko mu byumweru bine byari bishize bakagize, naho hagati ya 3% na 4% bo bavuze ko bakagira buri gihe.

Ntabwo abahanga muri siyansi kugera n’ubu baremeza inkomoko y’aka gahinda, gusa hari bimwe bagiye bahurizaho. Birimo ko ibyiyumviro by’abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina biba bikomeye cyane, ku buryo umwe aba yiyumvamo mugenzi we ku rugero ruhambaye, basoza icyo gikorwa agahinda kakabarenga.
Ikindi bahurizaho ni uko ibibazo umuntu yagize bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe byahise nko mu bwana, bishobora gutuma agira agahinda mu gihe arangije gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi kigaragazwa ni amakimbirane mu mibanire ashobora kuba imbata y’ibibazo byatera agahinda umuntu mu gihe arangije gukora imibonano mpuzabitsina.

Abakundana bakunze guhura n’iki kibazo bagirwa inama yo guhora baganira mu gihe bibayeho, umwe agahumuriza mugenzi we cyangwa byaba na ngombwa bakajya kwa muganga bagahura n’umujyanama mu by’imibonano mpuzabitsina wabafasha gukira iryo hungabana.

Komeza usome

urukundo

Ibyo wakorera umugore wawe bikamushimisha kurusha kumuha ubutunzi

Published

on

Ubusanzwe burya umugore ntakenera ibintu byinshi ku mugabo ngo yishime, hari ibintu bibiri by’ibanze byatuma yishima ibindi bikaza ari inyongera.

Umugabo nyawe ubundi ahora ashaka amakuru y’icyo yakora ngo umugore we yishime cyane ko bavuga bati ‘umugore wishimye, umuryango wishimye’ aharanira rero icyatuma umuryango we utekana kandi wishimye.

1 .Abagore bose burya bakunda kwitabwaho bagahabwa agaciro, ntawe uzasanga yishimira guhinyurwa. Iyo udaha umugore wawe umwanya ngo abone ko umwitayeho, we aba abona uri kumubwira ngo jya gushaka undi ukwitaho. Mube hafi ndetse umwereke ko ufite ishyari rya buri muntu washaka kumugutwara, bituma yishima akumva ko yitaweho.

2. Ikindi kintu gishimisha umugore ni ukubona umugabo we agerageza kwishimana nawe muri bike bihari. Si ngombwa ko uba ukize, si ngombwa ko muba muhagaze neza mu buzima murimo cyangwa muhiriwe, umugore ashimishwa no kubona umugabo agerageza kumuneza muri bike bafite.

Umugore mwiza burya ntababazwa n’uko ntabushobozi umugabo we afite, ntagusiga kuko wakennye, agufasha gushakisha ubuzima, kandi akakwereka ko afite ibyiringiro ko ejo cyangwa ejo bundi bizahinduka.

Icyo aba agukeneyeho ni ukumwereka ko umwitayeho muri bimwe mufite, kandi umuha agaciro akwiriye. Umugore udafite ubutunzi ariko akaba afite ibi bintu bibiri mu rugo rwe abaho yishimye cyane kuruta umwe ufite ibya mirenge ariko adahabwa agaciro mu rugo rwe.

Komeza usome

urukundo

Amwe mu makosa abakobwa bakoreshwa n’urukundo akaba yabashyira mu kaga.

Published

on

Urukundo ni kimwe mu bintu byiza kandi by’ ingenzi mu bibereho y’ abantu. Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe.

Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza.

1.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure.

Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye 

Niba udafitanye umubano n’ Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n’ umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n’ Imana abagabo bamwe babibona nk’ ikimenyetso cy’ uko witonda kandi witwara neza.

4. Kurara ku musore

Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

Komeza usome

urukundo

Umunyamakuru wa RBA ukundwa cyane n’abakobwa yerekanye uwo bagiye kurushinga. (amafoto)

Published

on

Ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/07/2020 aho umunyamakuru wa RBA ukora kuri television Rwanda ( RTV ) cyane ukunda kugaragara mugisata cyo kuvuga amakuru mucyongereza FRIDAY James Abinyujije kurukuta rwe rwa twitter yerekenye umukobwa wahize abandi benshi bagiye kurushinga

Mumagambo y’urukundo yatangaje ko Sandykaremera ariwe uzamubera umugore

Uyu FRIDAY james ni umunyamakuru ndetse akaba n’umuyobozi wa gahunda mumihango itandukanye (MC) yagiye avugwaho gukundwa n’abakobwa benshiariko uyu munsi yaje kwerekana uwari waratwaye umutima we.

Dore amafoto yabo:

Itariki y’ubukwe bayitangaje

akana ko mijisho

urukundo ni rwose

Karemera yahize abakobwa benshi

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks