Benshi bakinywa ku ifunguro rya mu gitondo, abandi bakanakinywa nijoro, nkuko hari n’abanyuzamo bakagifata ku manywa. Ariko ntitwabura kuvuga ko hari abatakinywa byaba kubera kutagikunda cyangwa se izindi mpamvu.Kiboneka mu byiciro binyuranye haba green tea, black tea, ikirimo amata, …
Ese uramutse unywa icyayi buri munsi, hari inyungu cyangwa ikibazo byaba mu mubiri wawe? Iyi nkuru ni byo igiye kuvuga, turi busoze tuvuga icyayi cyiza kurenza ibindi.
1. Ibyago byo kurwara kanseri byagabanyuka.
Mu cyayi habonekamo intungamubiri zinyuranye zirimo ibisohora imyanda mu mubiri bikanawusukura. Ibyo bisukura umubiri rero bizwiho kurinda kanseri zinyuranye.
2. Ibyago byo kurwara diyabete byagabanyuka.
Kunywa icyayi cyitwa black tea (tumenyereye kuri mukaru) biri mu byagabanya ibyago byo kurwara diyabete kuko iki cyayi gifasha mu kuringaniza isukari yo mu maraso cyane cyane iyo ukinyoye nyuma yo kurya.
3. Amenyo yakomera
Nubwo tutakirengagiza ko biri mu bihindura ibara ryayo, ariko nanone kunywa icyayi cya the vert buri munsi bituma amenyo akomera kuko cyifitemo ibirwanya mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri bityo bikarinda amenyo gucukuka.
4.Byafasha umutima
Kunywa icyayi bituma imiyoboro y’amaraso irushaho kwaguka bityo bikakurinda indwara zafata umutima nka stroke, ndetse birinda imitsi kuba yaziba bityo bikarinda umuvuduko ukabije w’amaraso
5. Byakurinda kuzarwara indwara ya Alzheimer
Iyi ni indwara ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa ku buryo hari n’abibagirwa amazina yabo cyangwa aho batuye. Icyayi kibamo polyphenols zizwiho kurinda uturemangingofatizo twacu kwangirika.
6.Wajya usinzira neza.
Niba urara wigaragura wabuze ibitotsi, shaka uko wakinywera ka the vert, ubundi wiryamire. Ibi bizagufasha kubona ibitotsi kuko biruhura ubwonko.
7.Wahora uri maso
Aha si ukuba maso byo gukanura ahubwo ni ukuba maso mu ntekerezo. Mu cyayi ni ho dusanga theanine ikaba izwiho gutuma ubwonko buruhuka bityo gutekereza bikoroha kandi bigashoboka. Niba usigaye ubona mu bwonko usigaye umeze nk’aho harimo akabazo, gerageza unywe icyayi.
8.Imikorere y’umubiri yakihuta
Caffeine iri mu cyayi nubwo atari nyinshi ariko ituma umubiri utwika ibinure bityo ukongera ingufu mu mikorere yawo. Nubwo mu gatasi kamwe ka the vert usangamo 40mg za caffeine ariko ntabwo ari nke cyane ku buryo zitagira akamaro
9. Umubiri ntiwakinjiza ubutare buhagije
Nubwo twabonye hejuru ibyiza byinshi ariko ubushakashatsi bwerekana ko kunywa icyayi buri munsi bituma umubiri utabasha gukamura ubutare bwose buje mu byo wariye. Kandi hari abakenera ubutare bwinshi kurenza abandi harimo abana, abatwite cyangwa umuntu wese ufite ikibazo cy’impyiko. Icyakora ku bandi, ntacyo byabatwara iyo bibuka gufata amafunguro arimo ubutare buri munsi.
10.Ibyago byo kuva biriyongera
Nibyo kunywa icyayi bituma amaraso asa n’afunguye ku buryo agakomere ugize gatinda gukama. Ni nayo mpamvu mu gihe uteganya kubagwa vuba usabwa kumara byibuze ibyumweru 2 udasoma ku cyayi. Gusa mu gihe hatabayeho gukomereka ibi ntibigutere impungenge
11. Imwe mu miti ufata ntiyakora neza
Nubwo ibyiza byabaye byinshi ariko ntitwabura kuvuga ko cathechins ziba mu cyayi zibangamira imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura umuvuduko w’amaraso cyangwa ubundi burwayi bw’umutima. Ni yo mpamvu igihe uri gufata iyi miti usabwa kubahiriza inama wahawe.
Nanywa ikingana iki?
Uretse aho byavuzwe ko wakoresha icyayi cy’umukara, ahasigaye hose ni byiza kunywa icyayi cy’icyatsi (the vert/green tea) kandi nturenze udutasi 3 ku munsi. Icyo cyayi wakongeramo indimu cyangwa ubuki ariko nta sukari.