in

Benshi barayirwaye! Sobanukirwa indwara ituma bamwe mu bagabo batabona amasohoro (badasohora)

Benshi barayirwaye! Sobanukirwa indwara ituma bamwe mu bagabo batabona amasohoro (badasohora)

‘Aspermia’ ni uburwayi bwibasira ab’igitsina gabo, ku buryo uyirwaye akora imibonano mpuzabitsina akanagera ku byishimo bye bya nyuma, ariko akabura amasohoro.

Urubuga Mpuzamahanga rushyirwaho amakuru y’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, ClinMed International Library, mu Ukwakira 2023 rwatangaje ko ubu burwayi bujyana n’uko ubufite bimuviramo ubugumba, mu gihe ativuje ngo akire.

Mu bibutera harimo kuba urwaye ‘Aspermia’ aba asanganwe uburwayi bw’udusabo tw’intanga ngabo, gukoresha inzoga n’itabi cyane, kuba asanzwe yarakoresheje indi miti bitewe n’indwara zitandukanye nka kanseri no gukoresha imiti yongera imisembero ku bagabo.

Abakoresha imiti yongera ibigango, abantu bakora mu birombe bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye nka zahabu na diyama (diamond) bakaba bakwinjirwa n’uburozi buturutse kuri ayo mabuye, uwigeze kubagwa udusabo tw’intanga ngabo, na bo baba bafite ibyago byo kurwara ‘Aspermia’.

Hari n’abayiterwa no kwangirika k’urutirigongo, kuba umuntu asanganwe indwara ya diabetes, kunyuzwa mu cyuma umuntu avurwa cyangwa kubera izindi mpamvu n’ibindi.

Gusa iyi ndwara itandukanye n’iyitwa ‘Azoospermia’, aho yo umugabo uyirwaye akora imibonano mpuzabitsina ariko mu gihe cyo kugera ku byishimo bye bya nyuma hakaza amatembabuzi (Semen) atarimo intanga.

Izi ndwara zombi nta miti yazo yihariye izwi, gusa zishobora kuvurwa hagendewe ku cyaziteye, umuntu agahabwa imiti yo kwa muganga irimo n’iyongera imisemburo cyangwa byaba ngombwa akaba yanabagwa.

Ikigo cy’Abanyamerika gishyirwaho amakuru y’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, muri Kamena 2023 cyatangaje ko nibura ab’igitsinagabo 1% mu batuye Isi bafite iyi ndwara, ndetse bakaba hagati 10-15% mu bagabo basanganwe ibibazo by’ubugumba.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bianca Baby yahundagajweho urukundo nyuma yo kwerekana icyo arusha izindi nkumi -IFOTO

Rubavu: Abagabo baratabaza kubera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero none akaba abamazeho abagore