in

Barack Obama yibasiye umukwe we amushinja kugira ingeso idasanzwe.

Ubu umukwe wa Obama bari kumwe mu rugo rwabo.

Mu nkuru yacu y’ubushize nibwo twabagejejeho uburyo Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yashimagije umusore w’Umwongereza ugiye kuzarongora Malia Obama avuga ko ari umwana mwiza kandi yamuhaye ikaze mu rugo rwabo aho yari mu kato.Kuri Obama yatangaje ko uyu mukwe we akunda kurya cyane.

Mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru w’imikino, Bill Simmons, Barack Obama yamuhishuriye ko yageze aho atangazwa n’uburyo uyu musore wenda kuzaba umukwe we arya cyane bya gisore.

Barack Obama yagize ati “ Ntibigutangaze Bill, kubera ko nawe ufite umuhungu, ariko abasore bararya cyane, biratangaza kubabona barya. Na fagitire yanjye yiyongereyeho 30%.”

Ubusanzwe Obama afite abakobwa babiri, Malia Obama wimyaka 22 na Sasha Obama ufite imyaka 19.Uyu mwongereza akaba amaze igihe akundana na Malia Obama.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D birangiye avuze ku majwi ye na Aisha yagiye hanze|ndamukunda bikunze twanabana|ndimo gupfa (VIDEO).

Eminem yasabye imbabazi Rihanna nyuma yo kumutera agahinda avuga kuri Chris Brown.