in ,

Arsene Wenger yitakanye Arsenal ku mugaragaro

Arsene Wenger mu kwitakana Arsenal

Arsene Wenger umutoza w’ikipe ya Arsenal,nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Liverpool ku munsi wa mbere wa champiyona y’ubwongereza,yakomeje kugenda ahatwa ibibazo n’abafana ndetse n’abanyamakuru,bamubaza impamvu atagura abakinnyi kandi ikipe ye igaragaza ko ikeneye inyongera n’izindi ngufu ziza ziyongera kubakinnyi bahari cyane cyane ba myugariro ndetse naba rutahizamu.

Gusa muri iki gitondo mu kiganiro uyu musaza yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya mugitondo y’ikipe yagize icyo avuga ku igura nigurishwa ry’abakinnyi mu ikipe ye.

Yagize ati:”Ndakeka ko ntari buvuge ibyerekeye abakinnyi gusa,hubwo ikipe yacu iriteguye kuba yarekura amafaranga mu buryo buboneye,gusa tukaba turi guhendwa namwe mu makipe atandukanye dushaka gukuramo abakinnyi,muri iki gitondo nibwo ikipe ya Westbromwich albion yanze amafaranga yacu ku mukinnyi Johnny Evans,gusa ntibyaduciye intege,turakomeza dushakishe abandi bakinnyi,ikindi abafana ba Arsenal bakomeje kumparabika ngo sindekura amafaranga,ndagirango mbamenyeshe ko amafaranga atari ayange ahubwo ari ay’ikipe“.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar yaraye yanditse amateka akomeye mu mikino Olympique (video)

Mu mafoto utazi ,dore ibihe byiza byaranze McKinstry mu ikipe y’igihugu Amavubi