in

APR FC nyuma yo kubona ikibazo mu bakinnyi bayo yatumijeho igitaraganya umukinnyi wari wirengagijwe kandi yari yamaze kubona ikipe hanze y’u Rwanda

APR FC nyuma yo kubona ikibazo mu bakinnyi bayo yatumijeho igitaraganya umukinnyi wari wirengagijwe kandi yari yamaze kubona ikipe hanze y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’abakinnyi batandukanye bagomba gusohoka muri iyi kipe ndetse bamwe batizwa mu yandi makipe hano mu Rwanda kubera abakinnyi b’abayamahanga iyi kipe yaguze.

APR FC muri iyi wikendi ishize yakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sports umukino wa gishuti, umukino urangira ari ubusa ku busa ariko ikipe ya Mukura Victory Sports niyo wabonaga iri hejuru cyane kuko yakubise amapoto 2 nubwo ikipe ya APR FC nayo yahushije Penalite.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko APR FC nyuma yo kubona ifite ikibazo muri ba rutahizamu yamaze gutumizaho igitaraganya Manishimwe Djabel ngo atangire imyitozo nubwo yari yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi byari biteganyijwe ko ibiganiro bya nyuma n’ikipe yo muri Libya birarangira muri iki cyumweru ariko amakuru twamenye ni uko APR FC irimo kumwifuzaho ibihumbi 100 by’amadorari ariko ni ukugirango igorane cyane ibone uko imugumana.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’aryamyemo aba ameze neza kuruta uryamye kuri matera! Uburanga n’imiterere bya Bella bikomeje gutangaza benshi

Ee ko bigoye! Umukuru w’itsinda rya Kigali Boss Babes yatangaje ibintu bisabwa kugirango w’injire muri iri tsinda