in

Amayeri aragwira, ku kibuga cy’indege umugabo yafashwe yahishe imbunda munda y’inkoko bimubana ibibazo(amafoto)

Amayeri aragwira ku kibuga cy’indege umugabo yafashwe yahishe imbunda munda y’inkoko bimubana ibibazo.

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’Indege cya Fort Lauderdale-Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi umugabo wafashwe ashaka kwinjira mu ndege imbunda mu nkoko ibaze.

Mu itangazo Urwego rushinzwe umutekano mu bijyanye n’ubwikorezi, TSA, rwashyize kuri Twitter rwavuze ko uyu mugabo yafashwe mbere y’uko yinjira mu ndege.

Yafashwe nyuma yo gusaka imizigo ye yari irimo n’inkoko ibaze ariko mu nda yayo bakaza gusangamo n’imbunda yari yabanje kuzingira mu ishashi.

Gutunga imbunda ku basivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe byemewe gusa bigira amategeko abigenga by’umwihariko iyo bigeze ku kuzijyana mu ndege arimo ko zitagomba kuba zirimo amasasu cyangwa nyirazo azifite mu gice kigendamo abagenzi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko byari bimeze mu muhango wo kumurika Alubumu y’umuhanzi Gisele Precious witabye Imana agasiga uruhinja

Zari The Bosslady yongeye gukozanyaho n’abafana be maze abita indaya