in

Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk’idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe 

Amateka yanditswe! APR FC yafashe Yanga Africans yo muri Tanzania iyitsinda nk’idahari Mbaoma yongera gushimangira ko ari rutahizamu udasanzwe.

Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yaraye ihannye ikipe ya Yanga Africans mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania n’umukino utari woroshye habe na gato dore ko Yanga ariyo yatangiye itsinda igitego cya mbere ku munota wa 23 w’umukino abantu batangira gutekereza ko APR FC igiye kubonera urw’imbwa yaboneye ku mugezi mu gihugu cya Tanzania gusa ibifashijwemo na Sanda uri mw’igeragezwa ku munota wa 45+3  w’umukino yahise yahise yishyura igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri abasore b’ikipe ya APR FC baje bariye Karungu maze bacurika ikibuga induru ziravuga dore ko ku munota wa 50 igice cya kigitangira APR yabonye penaliti yatewe neza na rutahizamu Victor Mbaoma igitego cya kabiri cyikaba kiranyoye.

APR FC yakomeje kurusha ikipe ya Yanga Africans maze yongera kubishimangira ku munota wa 80 w’umukino ubwo umunya Sudan Shaiboub yaterekagamo igitego cya gatatu birangira APR FC ikatishije itike yo kwerekeza muri 1/2 mu mikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Yanga Africans ibitego 3-1.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Amaan Stadium muri Leta ya Zanzibar umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme ukinira ikipe ya APR FC niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino (Man of the match).

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Menya byinshi ku bukwe bwa Sadio Mané waciye abantu murihumye akirongorera umugore w’ikizungerezi

Yagitsinze ku munota wa 80 w’umukino! Dore amashusho y’igitego Shaiboub yatsinze cyatumye abakunzi b’ikipe ya Yanga Africans baririra mu myotsi aba APR FC ibyishimo bikabarenga -AMASHUSHO