in

Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n’abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe akubitwa umutwe n’umufana

Amashirakinyoma ku kwirukanwa kwa Mohamed Wade urimo kurebana ayingwe n’abakunzi ba Rayon Sports byanatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe akubitwa umutwe n’umufana

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ufungura shampiyona n’ikipe ya Gasogi United ukarangira itsinzwe ibitego 2-1 umuyobozi wa Gasogi United agataha yivuga imyato kubera uko ikipe ye yitwaye.

KNC uyobora Gasogi United nyuma y’umukino yatangaje ko atashye ababaye kubera adatumye abafana ba Rayon Sports bataha atabangishije ibara ry’ubururu kubera ko atayitsinze ibitego byinshi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarakaye cyane ndetse bamwe mu banyamakuru bagahita batangaza ko Umutoza Mohamed Wade yamaze kwirukanwa ariko ukuri ni uko inama igomba guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bavuga rikijyana igomba kuba uyu munsi ari naho harafatirwamo uyu mwanzuro.

Biravugwa ko Mohamed Wade amahirwe menshi ari bwirukanwe ariko amakuru dufite ni uko kugeza ubu umwanzuro utarafatwa ahubwo nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports WFC irakina na AS Kigali WFC uri uyu munsi nibwo haratangazwa icyiraba cyavuye mu nama iraba umukino urangiye.

Uku kwitwara nabi kwa Rayon Sports byaviriyemo SG w’iyi kipe Namenye Patrick gukubita umutwe n’umufana nubwo aya makuru naruhande ruragira icyo rubitangazaho mu buryo bweruye ariko iki kikaba ari nacyo cyatumye benshi bemeza ko Umutoza yirukanwe

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Marina Deborah yaciye impaka kubijyanye n’urukundo rwe na Yvan Muziki

Umufana yarize nk’uruhinja rw’amezi 3 nyuma yo kubona Gasogi United itambaza umupira imbere ya Rayon Sports yafataga nk’ikipe ya mbere mu Rwanda