Shami Lamique umaze kumenyekana cyane mu kazi k’ubunyamideli hano mu Rwanda ubu urimo kuvugwa cyane kubera amajwi ndetse n’amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avugwaho gukurura abagabo ndetse no kwiyandarika yatubwiye ukuri ndetse anatubwira imvano y’ibi byose.
Ni mu kiganiro twagiranye na Lamique hifashishijwe ikoranabuhanga ayo yatangiye atubwira ko amajwi avuga ko yaba yiyandarika ndetse anakurura abagabo nawe yatangiye ku yumva mu minsi ibiri ishize ndetse akaba yaranabashije kumenya izina ry’uwafashe ayo majwi (audio) naho amashusho yashyizwemo amajwi y’uwo muntu uvugwaho guharabika uyu munyamideli yo yatangiye gukwirakwizwa ku munsi w’ejo yatubwiye ko ahabanye nukuri ndetse avuga ko uwabikoze amuzi ndetse yanatubwiye ko na mbere yari yagerageje kumuhamagara inshuro zirenga 5 amutesha umutwe ndetse no mu gihe twavuganaga na Lamique uyu musore yararimo kumuhamagara.
Umunyamideli Lamique yasoze atubwira ko icyo yabwira abantu bose bakomeje kumva ayo majwi ndetse n’amashusho y’uwo muntu ukomeje kumuharabika batayaha agaciro kuko ari ibinyoma gusa.