Ku munsi w’ejo Cristiano Ronaldo yagukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’uburayi, gusa ariko benshi batanguwe n’amagambo uyu musore yavuze nyuma yo ku kegukana.
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’uburayi Cristiano Ronaldo akaba yarafashe ijambo maze avugako umukinnyi bari bahanganye witwa Antoine Griezman yari akwiye kugukana icyo gihembo.
Ibyo rero bikaba byatangaje abatari bake kuko Cristiano asanzwe amenyerewe nk’umukinnyi wiyemera cyane dore ko inshuro nyinshi yagiye ashimangira ko ariwe mukinnyi mwiza ku isi.
Cristiano rero akaba yongeye gushimangira aya magambo ubwo yajyaga kuganira n’abanyamakuru maze ababimubaza agasubiza agira ati : “Nkuko nabivugiye kuri Stage, Griezman yari akwiye kwegukana iki gihembo. Yatsinzwe final ebyiri kubera amahirwe make gusa ariko ni umukinnyi w’umuhanga cyane, ni umusore mwiza ndizerako umunsi umwe nawe azatsindira iki gihembo. â€