Ku musozo w’igura ni igurisha I Burayi ikipe ya Arsenal yaguze myugariro wa Bologna w’umuyapani Takehiro Tomiyasu byatunguranye kuko ntago yari yigeze avugwa mubo ikipe ya Arsenal yaba yifuza kubashobora gusimbura Hector Belllerin werekeje mu ikipe ya Real Betis yo mu gihugu cya Espane ku ntizanyo. Uyu myugariro umaze kugararagara muri iyo mikino yombi statistics zigaragaza ko ari kwitwara neza cyane.
Nkuko Lauren; myugariro wigeze guca mu ikipe ya Arsenal abivuga uyu myugariro w’imyaka 22 amaze kwisanga muri iyo kipe gusa yasabye abafana ba Arsenal kwihanganira uyu mukinnyi nubwo ari kwitwara neza kugira abanze amenyere Premier League. Mu kiganiro na BonusFinder, Lauren yagize ati “Ndizera ndashidikanya ko amaze kugira intangiriro nziza mu ikipe ya Arsenal, afite touche nziza kuri ballon ndetse habuze gato ngo atsinde igitego ku mukino wa Norwich.”
“Ndatekereza ko ari inyongera nziza ku bwugarizi bwa Arsenal gusa tugomba kumwihanganira kuko nibwo akigera mu ikipe ya Arsenal bityo rero akeneye igihe.” Yakomeje agira ati ”Premier league ntago iba yoroshye kugira uhite uyimenyera rero bigomba kumutwara igihe kugira amenyere umuco, ikipe ndetse na system nshya ari gukoreramo. Iyo umurebye ubona ko nta gihunga afite ndetse ubona ko inshingano zo gukina nka myugariro wo ku mpande abyumva ndetse abishoboye gusa akeneye igihe kugira agere ku rwego twese tumwifuzaho.”
Lauren yagarutse kandi ku guhatana ku myanya itandukanye muri iyi kipe ya Arsenal aho yagarutse ku ruhande rw’ubwugarizi ku ruhande rw’iburyo. Nyuma yigenda rya Bellerin, ubu umutoza wa Arsenal Mikel Arteta afite amahitamo kuri uwo mwanya aho afite abakinnyi Ainsley Maitland Niles, Callum Chambers, Cedric Soares ndetse na Tomiyasu.
Arsenal iragaruka mu kibuga uyu munsi aho iri bukine ni ikipe ya AFC Wimbledon mu irushanwa rya Carabao Cup mbere y’umukino bazakina na Tottenham ku cyumweru.