Nyuma yuko Malia agaragaye mu iserukiramuzo rya  Lallapalooza atumura agatabi  nyuma akaza gufotorwa yicaye inyuma y’inkono itumurirwamo itabi (Marijua)  kabuhariwe, ingana  n’umusozi (Giant Bong),kuri iyi ncuro  na none Malia yafotowe ari gukina umukino uzwi nka Pong ,iruhande rw’ameza yuzuye inzoga n’ibikombe byo kuzinywesha ndetse amwe mu macupa y’inzoga byagaragaraga ko yamaze kwiranguzwa,ariko ntakigaragaza ko uyu mukobwa yari yanyweye kuri izo nzoga dukurikije ibyo ifoto yerekana
Mailonline dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha abavugira Michelle Obama ariko birinda kugira icyo batangaza.Nk’uko bigaragara Malia yari yambaye ikabutura ngufi bihagije ikenyeje umukandara ndetse isa n’iyo yari yambaye mu iserukiramuco rya Lallapalooza cyo kimwe niyo yari yambaye muri Made in America concert.
Mail ivuga ko iyi foto yakwiriye kuri Internet binyuze ku rubuga rwa Snapchat ariko kandi ngo ibi byose bimubaho abikorerwa n’inshuti ze zitari nziza ,ahura nazo bakishima maze zikamutamaza nk’uko  urubuga Someecards rubitangaza.
BIRAKABIJE ! Dore ishyano Malia Obama yongeye gufotorwa akora (amafoto)
AMAFOTO: Dore imyitwarire mishya ya Malia Obama mu gitaramo ,nyuma yo gutumura agatabi akabigayirwa