Muri iki cyumweru turimo gusoza niho umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben abinyujije kuri posts ze zo kuri instagram yatangaje ko yashyize hanze indirimbo ebyiri arizo Champion na Kami. Uyu muhanzi akaba yaravuze kandi ko izo ndirimbo zombi yazifatanyije n’abandi bahanzi. Yavuze ko Champion yayifatanyije na Pacson, Green P na BullDog naho Kami yayifatanyije na Kid Gaju.
Umuhanzi The Ben kandi abinyujije kuri Instagram yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo nshya yakoranye na Kid Gaju yitwa Kami. Iyi ndirimbo ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo ku munsi w’ejo.
Uyu muhanzi The Ben, ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aherutse mu Rwanda aho yanakoreye ibitaramo byinshi bitandukanye harimo EAST AFRICAN PARTY 2017, TERA STORI (HUYE na RUBAVU) ndetse n’ibindi yakoreye muri Uganda.