in ,

Steven Gerrard yemeye kwongera gukinira ikipe ya Liverpool

Kapiteni w’ibihe byose wa Liverpool FC,Steven Gerrard nyuma y’igihe agarutse muri Liverpool nk’umutoza w’abana bakiri bato,ubu azasubira mu kibuga mu mukino wa gicuti Liverpool izakina na Sydney FC mu kwa gatanu.

uwo mukino uzaba kuri 24 Gicurasi muri Australiya,Jurgen Klopp utoza LIverpool yahamagaye abasore bakoze amateka muri iyi kipe harimo uyu Steven Gerrard,Jamie Carragher na Daniel Agger ndetse na Steve MCManaman.

Jurgen Klopp yavuze ko Steven Gerrard yahise abyemera akibimusaba ibintu byamutunguye kuko yumvaga ko azabimwuvisha igihe kinini.Aba bakinnyi 4 nibo bonyine baziyongera ku basanzwe bakina muri iyi kipe.

steveg
Steven Gerrard

 

Steven Gerrard akaba nyuma yo kuva muri Liverpool yarananyuze mw’ikipe ya Los Angeles Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe Jamie Carragher na Steve McManaman bo basigaye bakora nk’abasesenguzi kuri televiziyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Asinah, wahoze akundana na Riderman yakojejwe isoni na Mini yari yambaye bamukamera hagati y’amaguru (video)

Agashya: Umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe