in

Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)

Umunyamakuru Gerald Mbabazi ukunzwe cyane muri RBA yatangaje ko ubukwe bwe bwari kuzaba tariki ya 30 Mutarama 2021 butakibaye kubera ingamba nshya zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 aho yavuze ko byamubabaje ariko ntakundi byagenda.Mu minsi ishize nibwo uyu munyamakuru yashyize hanze impapuro z’ubutumire zagaragazaga ko ubukwe bwe n’umukunzi we, Alice buzaba mu minsi ya vuba tariki ya 30 Mutarama, gusa mu kiganiro THE CHOICE Gerald Mbabazi yatangaje ko bwabaye busubitswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, harimo na guhunda ya Guma mu Rugo,mu mujyi wa Kigali. Gerald Mbabazi yanasabye abantu bose bafite ikibazo nk’icye kwihangana bagakomera ahubwo bagakaza ingamba zo kwirinda koronavirusi.

Gerald Mbabazi muri the CHOICE
Ubukwe bwa Gerald Mbabazi n’umukunzi we bwapfuye ku munota wa nyuma

Kurikirana ikiganiro cya Gerald Mbabazi muri the CHOICE ukanze hano hasi:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)

Abantu batunguwe no kongera kubona umuherwe Jack Ma wari waraburiwe irengero.