in

Abantu batunguwe no kongera kubona umuherwe Jack Ma wari waraburiwe irengero.

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yongeye kugaragara nyuma y’amezi 3 yose ntawuzi irengero rye.Ibintu byatunguye abatari bake.

Jack Ma yagaragaye kuri uyu wa Gatatu mu muhango wo gutanga ibihembo byo gushyigikira abarimu bo mu cyaro hahembwa abitwaye neza, Jack Ma Rural Teachers Award. Uyu muhango wabaye binyuze ku ikoranabuhanga rya “Video Conference”, aho yaganiriye n’abarimu bagera ku 100 bo hirya no hino mu Bushinwa.

Ibi birori ngarukamwaka byatangijwe n’umuryango Jack Ma Foundation mu 2015, bikaba bikunze kubera mu Majyepfo y’u Bushinwa mu gace ka Sanya mu ntara ya Hainan, gusa uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19 byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku nshuro ya mbere kuva byatagira.

Kuba hari hashize amezi atatu Jack Ma atagaragara mu ruhame, byakuruye ibihuha byinshi mu itangazamakuru by’umwihariko iry’i Burayi, hibazwa aho yaba aherereye cyane ko yabuze nyuma y’uko ikigo cye cya Alibaba cyarimo gikorwaho iperereza, ibintu yagaragaje ko atari yishimiye.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye iperereza ku Kigo cya Alibaba ndetse ubuyobozi bw’u Bushinwa butangira gukurikirana umushinga yari agiye gukora wo kugurisha imigabane y’imwe muri Kompanyi zigize Alibaba yitwa Ant Group, mbere y’iminsi ibiri gusa ngo imigabane ya mbere itangire kugurishwa muri Hong Kong.

Ubusanzwe iyi kompanyi ya Ant Group mu Ugushyingo 2020 yari ifite agaciro ka miliyari 37, ndetse byari byitezwe ko imigabane yayo nitangira kugurishwa, yari kuzaba ari iya mbere ifite agaciro gahanitse ku isoko ry’imari n’imigabane ku Isi.

Iby’ibura rye byatangiye guhwihwiswa tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka, nyuma y’aho ikinyamakuru Financial Times gitangaje ko Jack Ma atigeze agarara mu irushanwa yatangije ryitwa ‘Africa’s Business Heroes’ rihemba abacuruzi bafite imishinga yahize iyindi, aho yari kuba ari mu bagize akanama nkemurampaka nk’ibisanzwe. Uyu muherwe ntiyigeze agaragara ahubwo yasimbuwe n’ukuriye Alibaba ari we Lucy Peng.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)

Dore impinduka zaba ku mubiri wawe uramutse uriye umuneke ukarenzaho ikirahuri kimwe cy’amazi mu gitondo.