in

Agahinda karashira akandi ari ibagara- umukinnyi ukomeye wa Portugal ntazakina igikombe cy’Isi.

Diego Jota umunya Porotigale ukinira ikipe ya Liverpool ntazitazibira imikino y’igikombe cy’Isi bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize ku mukino ikipe ye yakinnyemo na Manchester City mu mpera z’icyumweru gishize.


Igikombe cy’Isi kibura igihe kingana n’ukwezi ngo gitangire mu gihugu cya Quatar abakinnyi bakomeje kuvunika umusubirizo uwari utahiwe ni Diego Jota ukinira igihugu cya Portugal.
Uyu mukinnyi yavunikiye mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo ikipe ye yahuraga na Manchester City ibi byatumye azasiba igikombe cy’Isi nkuko byatangajwe n’umutoza wa Liverpool mu kiganiro n’itangamakuru.

Jurgen Kloop mu magambo ye yagize ati”ntago Ari amakuru meza kuri we(Diego Jota)ntazakina igikombe cy’Isi”.

Jota yaramaze gukina imikino 28 mu ikipe y’igihugu atsindamo Ibitego 10 kubura kwe kuzatuma Rafael Leao ukinira ikipe ya AC Milan ariwe uzitabazwa mu mwanya we.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Clapton aryohewe nurukundo akundwa numufasha we umutoni ndetse ninama ze

« Umu dada wa bien, urasa neza pe… » – Wa mukobwa w’icyuki ukina muri Nyaxo comedy yavugishije abasore benshi