in

Umunyarwenya Clapton aryohewe nurukundo akundwa numufasha we umutoni ndetse ninama ze

  • Mu kiganiro yagiranye ni tangaza makuru umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yavuze ko umugore we yamugiriye inama imukura mu nzu y’icyumba kimwe ajya mu nzu nini yaguye ibitekerezo bye agakura mu mutwe.

 

Clapton yagize ati “Nabaye ahantu henshi hatandukanye nk’umusore wa Kigali nabaga mu nzu y’icyumba kimwe na saloon, gusa maze gukundana na Mama Nella [umugore we] niwe wansabye ko nashaka inzu nini kuko ari byo bizamfasha gukura.”

 

Clapton Kibonke avuga ko iyo nzu nini yagiyemo mu mpera ya 2016 avuye Nyakabanda yayimazemo igihe kinini ayivamo agiye kubaka urwe na Umutoni Jacqueline.

 

Clapton kandi avuga ko bwa mbere ajya gusura aho yari atuye ari mu modoka ye bamwe bagatungurwa cyane bibaza aho yayikuye.Clapton yagize ati “Hari umukecuru twari duturanye natiraga intebe igihe nabaga nabonye abashyitsi , ni nawe wampaga amata yo kunywa vuba aha nibwo yambonye arambaza niba Imana yampaye imodoka cyangwa naragiye mu bapfumu naramusobanuriye mubwira ko ari Imana, kuko burya ikunda umuryango.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibimenyetso warebesha amaso ukamenya ko umukobwa afite amavangingo (amazi)

Agahinda karashira akandi ari ibagara- umukinnyi ukomeye wa Portugal ntazakina igikombe cy’Isi.