in

Abakinnyi b’Amavubi bakubiwe inshuro 3 z’akayabo bazahabwa nibatsinda Guinea.

Ikipe y’igihugu Amavubi ihanze amaso kuri iki cyumweru aho ishobora gukora amateka itigeze ikora mu mateka yayo yo kugera muri ½ cy’irangiza cy’imikino ya CHAN aho isabwa gusezerera Guinea mu mukino ukomeye uzabera I Limbe muri Cameroon.Amavubi naramuka atsinze umukino izahuramo n’iya Guinea kuri iki Cyumweru, buri mukinnyi azahabwa 3000$ yiyongera ku 5000$ bahawe ubwo babonaga itike ya ¼.

Ubusanzwe Ikipe y’Igihugu itanga 1000$ kuri buri mukinnyi nk’agahimbazamusyi ko gutsinda umukino mu gihe iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, buri umwe ahabwa miliyoni 3 Frw (3000$).

Amakuru avuga ko abakinnyi b’Amavubi bahawe 500$ ku mukino banganyijemo na Uganda, bagahabwa andi nk’ayo kuri Maroc mu gihe kuri Togo batsinze, bahawe 1000$, kongeraho andi 3000$ y’uko babonye itike ya ¼, yose hamwe akaba 5000$ (miliyoni 4.9 Frw).

Amakuru ava muri Cameroun ni uko mu gihe Amavubi yatsinda Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN uzaba ku Cyumweru saaa tatu, buri mukinnyi azahabwa andi 3000$ (miliyoni 2.94 Frw) inshuro 3 z’ayo bahabwaga ngo kuko bazaba barenze ikindi cyiciro. Ukoze igiteranyo, aba bakinnyi buri wese yazaba amaze kwinjiza miliyoni 7,8 Frw mu gihe batsinda umukino wo ku Cyumweru.

Birasaba Amavubi gushyiramo mbaraga nyinshi kugirango izabashe kwikura imbere ya Guinea dore ko nayo ari ikipe itoroshye.Twavuga tuti”Amahirwe masa ku ikipe y’igihugu Amavubi “.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uziko ushobora guca inyuma umukunzi wawe utabizi ?Dore uko bikorwa.

Umugabo arashinjwa gusambanya abagore 50 bose akoresheje amarozi.