in

Wari uziko ushobora guca inyuma umukunzi wawe utabizi ?Dore uko bikorwa.

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bivugwa iyo umwe mu bashakanye akundanye cyangwa akoze imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo cyangwa umugore. N’ubwo ibyo ari byo ariko hari n’ibindi bikorwa biba ari uguca inyuma n’ubwo hatarimo ubusambanyi.

Muri ibyo bintu bikorwa n’abashakanye bagacana inyuma mu buryo nabo batabizi harimo ibi bikurikira:

1.Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n’uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.

2.Kubwira ibibazo by’urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina. Ibibazo niba utabasha kubiganira n’uwo mwashakanye bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje birangira havuyemo ubusambanyi nubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

3.Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby’urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntabwo ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.

4.Gusohokana n’undi muntu utari uwo mwashakanye. Kujya gusangira n’undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa nabyo ni nko guca inyuma, wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n’uwo mwashakanye.

5.Kwandikirana n’undi muntu mudahuje igitsina, muvugana ibintu by’amabanga utabwira uwo mwashakanye, hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona nabyo wabyirinda.

6.Kuvuga nabi uwo mwashakanye; Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe nubwo baba badahuje igitsina nawe.

7.Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu: Niba uri kwambara imyenda myiza, cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

8.Gutwarwa umutima n’ikindi gikorwa kurenza uko uwuha uwo mwashakanye urugero gukunda umupira cyane, akabari, ama filime, akazi ka nyuma y’akazi n’ibindi bitwara umutima. Buri wese wubatse yakwisuzuma akareba ko adafite aho aca inyuma uwo bashakanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi akabireka.

9.Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye nabyo ni bibi. Bitera ibibazo bikaba ari no kwanga ibyo uba wariyemeje mugiye kubana .

10.Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y’uwo mwashakanye: Nubwo abana n’ababyeyi ari ingenzi mu buzima ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y’uwo mwashakanye cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 13 ba RDC basanzwemo COVID19 mbere y’umukino ubahuza na Cameroun.

Abakinnyi b’Amavubi bakubiwe inshuro 3 z’akayabo bazahabwa nibatsinda Guinea.