Abahanzi banyuze muri Korali ni benshi, reka tubagezeho nibura abagera ku 7 baririmbye muri Korali, ubu bakaba bakora umuziki usanzwe (Secular music) ndetse bakaba babica bigacika muri iki gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo.
1.Meddy
Ngabo Medard Lobert ukoresha izina rya Meddy muri muzika, ubu ni umwe mu bahetse muzika Nyarwanda mu Rwanda n’i Mahanga. Indirimbo ye ‘Slowly’ imaze kurebwa kurusha izindi zose z’abahanzi nyarwanda batangiriye umuziki mu Rwanda, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 42 kuri Youtube. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera muzika ye muri Amerika.
Ubwo yigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, yaririmbaga mu itsinda rya “Justified” ryo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Kubera nyina yakundaga kumwigisha gucuranga cyane byatumye yisanga muri Korali. Imwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho umuziki, ‘Ungirira ubuntu’ nayo ni iya Gospel, ikaba yarakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi. Nyuma yaje gutera umugonga Korali yinjira mu ndirimbo zisanzwe, biramuhira cyane dore ko ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
2.The Ben
Mugisha Benjamin (The Ben) nawe uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, we na Meddy kuva kera bahoze ari inshuti kugeza n’uyu munsi. Iby’ubukeka bwabo, bavuga ko ari abafana n’itangazamakuru babirema kuko bahamya ko ari inshuti cyane. Bagitangira umuziki, aho Meddy yasengeraga akanarirmba, na The Ben niho yaririmbaga muri Zion Temple.
The Ben yaririmbanaga kandi mu itsinda rya Justfied na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick na Nduwayo Columbus ari we Rata Jah NayChah ugishinze imizi mu muziki wa Gospel, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yise ‘Hindura’. Umuziki usanzwe wahiriye cyane The Ben dore ko magingo aya ari ku gasongero k’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
3. Butera Knowless
Butera Knowless kuva kera bamwe bari bazi ko azakurira muri Korali ubwo yigaga muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kwerekana ko azi kuririmba. Knowless aho yize icyiciro rusange muri APARUDE, mu ishuri ry’Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w’abanyeshuri b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranatha kimwe n’abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi.
4. Yvan Buravan
Dushime Burabyo (Yvan Buravan), ni umwe mu bahanzi batangiye muzika bakiri bato, ntiwakwiyumvisha uburyo uyu muhanzi ku myaka ibiri gusa yari azi gufata igicurangisho cya muzika. Yatangiye muzika akiri umwana muto aho ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane. Ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba.
Amaze gukura yaje kujya mu itsinda Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Nzamuhimbaza’, ‘Sinzava aho uri’ n’izindi. Yaje gutera umugongo korali, atangira gukora umuziki usanzwe, waramuhiriye rwose dore ko ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Buravan, watatiye Korali akigira muri ‘Secular music’, ubu ahagaze neza mu Rwanda dore ko azwi no hanze y’u Rwanda ndetse aherutse no kwegukana igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouverte gitangwa na RFI.
5. Alyn Sano
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano, ni umwe mu bakobwa bahagaze neza cyene mu Rwanda, akagira umwimerere mu ijwi rye rihogoza benshi. Mu mwaka wa 2008 nibwo yari muri korali, nyuma yaho yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikirangirire mu kigo yigagaho. Yaje kuva muri korali, yanzika umuziki usanzwe, ubu ageze ku rwego rushimishije mu muziki we.
6.Jay Polly
Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, umuraperi wari uhagaze neza mu myaka yatambutse, wacitse intege mu myaka ibiri ishize, kuririmba abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADEPR mu Gakinjiro. Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y’abana, gusa amaze gukura yaje kuyuvamo atangira gukora umuziki usanzwe.
7.Safi Madiba
Niyibikora Safi (Safi Madiba) wabarizwaga muri Urban Boys, ubu ukora muzika ku giti cye, akaba ari no mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe, yabaye muri Korali. Yaje kuyivamo, atangira kuririmba indirimbo zisanzwe mu itsinda rya Urban Boys, ubu ni umuhanzi ukora muzika ku giti cye kandi uhagaze neza cyane.