Umukinnyi Zlatan Ibrahimovic rutahizamu w’ikipe ya Manchester United nkuko bimenyerewe n’umukinnyi ukunda kwishongora no gushotora  abakinnyi cyane cyane abakeba be bitewe na champiyona aba  ndetse n’ikipe aba akinamo,kuri ubu nabwo mbere y’umukino ukomeye uzaba kuri uyu wa gatandatu w’ishiraniro uzahuza ikipe ya Manchester united na Manchester City yatangiye gushotora abakeba be bo muri Manchester City yibanze ku munyezamu mushya wayo Claudio Bravo.
Ibi yabigaragaje mu ka video yashyize kuri instagram abwira uwo munyezamu Claudio Bravo ko agomba kumwitegura bikomeye kuko ashobora kuzamuhemukira kuri uriya munsi utegerejwe n’abantu bose bakunda ruhago ku isi.
Kanda kuri iyo link urebe ukuntu zlatan akomeje gutera ubwoba abakinnyi b’abakeba.