in

Zimwe mu mpamvu zikomeye umusore adakwiye guhatira umukobwa gutera akabariro bagitangira gukundana.

Ni kenshi usanga umusore akundana n’umukobwa ariko ugasanga amuhoza ku nkeke amusaba ko batera akabariro kandi urukundo rwabo ntaho turagera.Urubuga Elcrema rutangaza ko atari byiza na gato gusaba kuryamana n’umukobwa, mu ntangiriro z’urukundo rwanyu. Niba ushaka ko urukundo rwawe ruzaramba dore impamvu 6 zigaragaza akamaro ko kutihutira kuryamana n’uwo mugitangira gukundana:

  • Umukobwa wese ukundanye n’umuhungu aba yifuza ko ataba agenzwa no gutera akabariro ngo nabisoza yigendere.
  • Umusore ntakwiye kwigaragaza nk’ugenzwa n’imibonano mpuzabitsina
  • Umuhungu aba agomba kwereka umukobwa ko amukunda birenze cyane kuba bakora imibonano mpuzabitsina.
  • Aba agomba gufata igihe akabanza akamenyerana n’uwo muntu mbere yo kuba yagira muri we icyo gitekerezo.
  • Ibyo bishobora gutuma umukobwa amukunda cyane kuko yumva atamuha agaciro kubera icyo kintu yamukoreye.

Kwihangana bikomeza urukundo ntirucogore

Hari ukwihangana umuntu agira iyo gukora imibonano mpuzabitsina yifuzaga kutabayeho. Umuntu wese aba agomba kwiga gukunda mu buryo bumeze nk’aho umukunzi we aba ahantu kure kandi ntibimubuze kumukunda

Ukwihangana ugira igihe ibyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inshuti yawe bitabayeho, kongera agaciro cyane ku mubano wanyu kandi kuba gukenewe kugira ngo urukundo rusagambe.

Umusore akwiye kugaragaza ko yihariye:

Bitewe n’uko buri mukobwa wese akunda umusore wihariye, ni byiza ko nk’umusore na we agomba kugaragaza ko yihariye, ko atandukanye n’abandi. Iyo yihariye adakora nk’ibyo abandi bihutira gukora aba ari umuntu udasanzwe n’urukundo rwe n’uwo bari kumwe ruba rwihariye.

Nta gitutu umusore akwiye gushyira ku mukobwa bakundana. Wabyemera cyangwa wabyanga, burya gukora imibonano mpuzabitsina bigira igitutu bishyira ku wo mugiye kuyikorana.

Bitera kuba yakwitakariza icyizere bitewe n’uko igikorwa cyagenze ndetse no kutamenya uko wacyakiriye,iyo rero wirinda kubimusaba ntabwo yitakariza icyizere aba yumva ahamye imbere y’umukunzi we.

Mu cyimbo cyo kumusaba gutera akabariro umwanya wanyu muwukoramo ibindi bibashimisha mwembi maze urukundo rugashinga imizi. Kwihagararaho k’umusore ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa na we amushaka.

Iki kirakomeye kuko usanga abahungu benshi kibagora, ntabwo bakora uko bashoboye ngo abakobwa na bo babifuze kuko usanga irari ryabo ku mibonano mpuzabitsina riba hafi.

Uko byagenda kose uba ukwiye gutuma umukobwa mukundana nawe akwifuza akakugirira amatsiko ndetse ukihagararaho ugaragaza ko icyo atari cyo kibanisha abantu cyane.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa : http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umugeni yatunguranye yifotoza afite umupira wo gukina mu mwanya w’indabo.

Mu gihe abandi bakobwa imitima yabo irimo kudihagura,nguyu umukobwa utuje cyane muri Miss Rwanda 2021.