in

Zari yaciye amarenga ko ashaka umukunzi ndetse ahishura iby’urukundo rwa baringa yaciyemo.

Umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ,yeruye ahamya ko nta mukunzi afite kuri ubu, ndetse ahamya ko iby’urukundo rwe n’umusore witwa King Bae byari baringa.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Zari yahishuye ko ari mu rukundo rushya na King Bae, umusore wanamwambitse impeta biteguraga kurushinga. Gusa uyu mugore w’abana 5 ubu uba muri Afurika y’Epfo yahishuye ko ubu nta mukunzi afite ari wenyine kuko uwo King Bae yari nka baringa ngo kuko yigaragazaga uko atari nk’uko ikinyamakuru Tuko cyabitangaje.

Mu kiganiro yagiranye n’icyo kinyamakuru yagize ati“King Bae ni umunyamanyanga, yanyiretse uko atari kugira ngo anyigarurire. Yakodeshaga imodoka zihenze, inzu zihenze, ariko byose igihe cyaje kugera biramunanira ntiyakomeza kubaho ubwo buzima kuko atari we yari we.”

Zari na King Bae bavugwagaho gukundana.

Zari kandi yemeye ko yakundanye n’abasore batandukanye ariko ubucuti bwabo no gukundana byose byabaye imfabusa kugeza ubu aho atafite umukunzi, gusa yongeraho ko umuntu umwe rukumbi wamukunze ari Ivan Ssemwanga waje kwitaba Imana muri 2017 akamusigira abana 3 b’abahungu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe utari uzi bigize imodoka Perezida Donald Trump agendamo

Miss Jordan Mushambokazi yakoze ibirori by’akataraboneka yizihiza isabukuru y’amavuko