in

NdabikunzeNdabikunze

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yigaramye wa musore nyuma yo gutwika ku mbuga nkoranyambaga(video)

Nyuma y’amashusho n’amafoto bya Zari wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ari kwinezezanya n’umusore witwa GK Chopp byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse benshi bagashimangira ko bari mu rukundo, Uyu mugore yahise amwigarama avuga ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo.

Mu mashusho bafashwe bagaragara basangira ifunguro rya nimugoroba ndetse bahuje urugwiro bagacishamo bakayambirana uyu mugore akamuryama ku rutugu, ibi byatumye abantu bakekwa ko baba bari mu rukundo rw’ikibatsi.

Amakuru dukesha ugandaonline.net avuga ko Zari yabajijwe kuri uru rukundo rwe rushya rwari rwavuzwe, maze uyu mugore abihakana yivuye inyuma aho yavuze ko uyu musore GK Choppa ari inshuti ye isanzwe ndetse nta rukundo na ruto bafitanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEO:ibyo uyu musore washakaga gutera akabariro yakoreye inkumi bari basohokanye ni agahomamunwa

Breaking news: Paul Pogba yasabwe kuba atindije umwanzuro we wo gusohoka muri Manchester United.