in

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yakije umuriro ku bamuvugira umukunzi we mushya

Umunyamideli w’umuherwekazi Zari Hassan,wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yongeye guterana amagambo na bamwe mu bamukurikira bamwibasiye bavuga ko yihetsa akanafuhira birenze Shakib.

Ni nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ya Zari n’umukunzi we Shakib Lutaaya amukabakaba ariko bigaragara ko Shakib batari kumwe kuko umutima w’uyu musore bisa nk’aho wari wibereye ahandi.

Bamwe bagaragaje ko uyu mugore arimo gufuha na we agira icyo abivugaho. Kuri aya mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Tik Tok, Zari yashyizeho igitekerezo cye.

Ati:”Ndaya, ntabwo nihetsa cyangwa ngo mfuhe cyane, ahubwo niko abakobwa bakunda bya nyabo bamera. Ese ikibazo mufite ni ikihe niba ndi gukorakora umugabo wanjye utari uwanyu. Muteye isoni icyo muzi ni ugukundana n’abagabo b’abandi. Mwe nta nubwo mushobora kwishimana n’abo ngabo. Uyu ni uwanjye, mfite kumukoza icyo nshaka kuko ni uwanjye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amasaha y’igikombe cy’isi yatumye hari abavuga ko bazajya bacikwa n’imikino imwe n’imwe kubera izajya itangira mu masaha y’akazi

Amafoto:Irebere umusaza rukukuri w’imyaka 100 uburyo yizihije isabukuru ye ari kumwe n’abamansuzi bambaye ubusa