in

Yvette ufata Israël Mbonyi ho icyitegererezo yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ‘Urakwiriye’ – YUMVE

Yvette Uwase winjiye mu muziki nyarwanda akoresha amazina ya ‘Official Yvette’ yadusangije urugendo rwa rwa muzika guhera ayo yatangiriye ubwo yaririmbaga mu ma chorales kugeza ubu aho yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzikazi mu njyana ya gospel.

Umuhanzikazi Yvette
Umuhanzikazi Yvette

Mu kiganiro Yvette yagiranye na YEGOB yatangiye atubwira ati ‘Nitwa Yvette, ndi umuhanzikazi mushya, niho nkitangira gukora umuziki, iyi ndirimbo ‘Urakwiriye’ niyo ya mbere nshyize hanze. Nakuze nkunda kuririmba cyane mu ma chorales niho nakundiye cyane kuririmba kugeza ubu maze gukora indirimbo imwe nkuko nabibabwiye ariko ndatenganya gukora izindi ndirimbo nyinshi’.

Umuhanzikazi Yvette
Umuhanzikazi Yvette

Abajijwe uwo afataho nk’icyitegererezo mu buhanzi bwe, Official Yvette yagize ati: ‘Israël Mbonyi niwe mfata nk’ikitegererezo cyanjye muri muzika. Nshimishwa n’intambwe amaze kugeraho mu bijyanye no kuririmba gospel; nanjye numva nagera ikirenge mucye’.

Umuhanzikazi Yvette
Umuhanzikazi Yvette

Official Yvette usanzwe atuye muri leta ya Kentucky ho muri leta zunze ubumwe za Amerika yasoje ikiganiro yagiranye na YEGOB ati ‘Ibyo nsaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira kuko hari byinshi ndimo kubateganyiriza birimo n’indirimbo nshya nzashyira ahagaragara mu gihe cya vuba’.

KANDA HANO HASI 👇👇👇UBASHE KUMVA NO GUTUNGA INDIRIMBO URAKWIRIYE YA OFFICIAL YVETTE

Urakwiriye by Official Yvette

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urakwiriye by Official Yvette

Mambata by Riderman ft. Safi Madiba