in

Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana Papa we yamuhimbiye igisigo kirimo amagambo yakoze ku mitima y’abantu benshi

Ubaze umunsi ku munsi hashize amezi abiri n’umunsi umwe uruganda rwa muzika nyarwanda rutakaje umuhanzi Burabyo Dushime Yven wari ukiri muto kandi afite igikundiro hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Igihe yitaba Imana uwo munsi byari amarira gusa kuko hadaciye amasaha macye abanyarwanda batariyumvisha iby’iyo nkuru y’akababaro hahise hasoka indi nkuru y’inshamugongo ko uwari umusobanuzi wa filime Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga nawe yitabye Imana.

Ku munsi w’ejo nibwo amezi abiri yari ashize Yvan Buravan yitabye Imana, abantu batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije kuruhukira mu mahora aho ari mu ijuru.

Kuri uyu munsi Papa wa Dushime Burabyo Yvan yashyize hanze igisigo yatuye umwana we, ni igisigo yise “Umunsi umwe koko tuzahura ari nta marira, nta gahinda ahubwo twishimye tunezerewe, nibyo byiringiro bidukomeza”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera bitari byacamo: Ifoto ya cyera ya Priscillah na King James yongeye kugaragara

“Umwana wanjye amazeho abakozi”umunyarwandakazi aragisha inama kubera ibidasanzwe umwana we w’imyaka 7 akora