in

Yavuze no kuri Knowless:Ibaruwa ya Miss Mutesi Jolly ikomeje kuvugisha abatari bake

Yavuze no kuri Knowless:Ibaruwa ya Miss Mutesi Jolly ikomeje kuvugisha abatari bake.

Mutesi Jolly yafashe umwanya yandika urwandiko rurimo ubuhanga yibwira we w’ejo hazaza ibintu bisa nk’ubuvumbuzi bwuzuye inama ku biganjemo urubyiruko.

Mu butumwa bwakiranwe yombi n’abamukurikira kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye barenga ibihumbi 600, yafashe umwanya yitera imbaraga, arota inzozi zo mu kinyacumi kiri imbere.

Yabanje kwitaka ubwiza ati:”Mukundwa Jolly mwiza w’imyaka 35, Ndakwandikiye kuko ni wowe wabasha kwiyumva.” Mu buryo bwa gihanzi agaruka ku kuntu azaba yishima, agira ati:”Sinagushima byonyine ntakwibukije ibyo wanyuzemo byatumye ukura ukaba umunyembaraga wuje umutima utisukirwa none reba inguma wagize ni cyo gisobanura cy’ubwiza bwawe none.”

Ku myaka 35 avuga ko azaba akiyibutsa ko kuba umunyembaraga ari ukwihangana no kongera gutangira byibuze indi nshuro imwe, Avuga ko muri icyo gihe azaba yumva imiziki irimo iya Rihanna, Allan Jackson na Butera Knowless kandi anakora siporo kuko uko umuntu akura ariko aba agomba kongera imyitozo ngoramubiri anambara neza kuko naryo ari ibanga ry’ubuzima.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuforomokazi yateye benshi gucika ururondogoro kubera uburyo anyongamo ikibuno cye(AMAFOTO)

Reba uburyo bworoshye umukobwa wese yakoresha akagira ikibuno giteye neza.