in

Reba uburyo bworoshye umukobwa wese yakoresha akagira ikibuno giteye neza.

Abagore n’abakobwa benshi muri iyi minsi basigaye bashaka kugira umubiri uteye neza. Nubwo hari ababibonera mu ndorerwamo yo gushaka gukurura abagabo ariko ubushakashatsi bwerekanye ko bifite n’ingaruka nziza ku mubiri. Bumwe mu bushakashatsi bwerekanye ko abagore/abakobwa bateye neza baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara y’umutima.

Mu kongera ubunini bw’amabuno yawe hifashishwa uburyo bubiri; uburyo karemano ndetse n’uburyo bukoreshwa ubuhanga mu buvuzi no kubaga.

Uburyo butari karemano ariko burahenda cyane kandi no mu bihugu byacu ntiburatera imbere. Rero niyo twabubasobanurira neza gute bishobora kutagira ikintu kinini bibamarira. Rero nubwo icyo tugamije ari ukubisobanura neza, ariko turitsa cyane ku buryo karemano.

Uburyo karemano

Uburyo karemano bwo kongera ubunini bw’amabuno bugizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi kandi byuzuzanya; Imyitozo ngororamubiri n’imirire. Dukunda kubibutsa ko fresheur bazirya aho kuzisiga. Si urwenya nibyo 100%. Iyo ushaka gusa neza ntiwisiga amavuta ahenze ahubwo urya neza.

No mu kongera ubunini bw’amabuno yawe bigenda gutyo. Kurya neza bifite akamaro kangana nk’akamaro ko gukora imyitozo.
Ubusanzwe hariho ubwoko bw’imyitozo myinshi umuntu yakora ashaka kongera ubunini bw’imikaya (muscles) igize ikibuno. Imyotozo y’ingenzi yagufasha ni itatu; butt bridges, squat na lunges.

Iteka jya wibuka ibi:

-Kongera ubunini bw’amabuno yawe ku buryo karemano udakora imyitozo ngoraramubiri NTIBISHOBOKA.
-Iyo ushaka kongera ibiro byawe urya ibiryo byinshi ariko iyo ushaka kongera ubunini bw’amabuno yawe, urya NEZA
-Gukora ikintu ugakabya si byiza; Ujye ukora imyitozo iminota yabugenewe kandi urye ingano y’ibiryo yabugenewe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yavuze no kuri Knowless:Ibaruwa ya Miss Mutesi Jolly ikomeje kuvugisha abatari bake

Umusore yihaye ibyo guterera ivi inkumi imbere y’imbaga y’abantu araseba