in

Yavutse afite umutwe ucuramye ariko yaje kuvamo umuntu ukomeye cyane(AMAFOTO)

Benshi usanga bavuga bati uwangira nka runaka, nyamara ntibajya batekereza ko hari abari munsi yabo, niyo mpamvu nubona ubasha kugenda ntakibazo ukabaho nabyo uba ukwiye kubishimira.

Tugiye kubagezaho inkuru y’umusore Claudio Vieira de Oliveira, uyu akaba ari umuntu wavukanye umutwe ucuritse, ushobora kuba utabyumva neza ariko urabibona no kumafoto. Nyina umubyara yari yagiriwe inama n’abaganga kuzareka uwo mwana ubuzima yavukanye bukazamwiyicira kuko bavugaga ko bizagora kubaho kwe, nyamara uyu yaje gukura ndetse anyomoza ibyo abaganga bitwa ngo n’abahanga batekerezaga.

Avuga ko byamugoye ariko akabigeraho kubera ko yiyigishije gufungura radio, televiziyo, kwitaba telefone, gukoresha internet kuri mudasobwa, ibi rero ngo byamufashije kugenda ahindura uwo yari we ndetse bituma abona ko byose bishoboka kuri we. uyu muntu aratangaje cyane kuko yandikisha umunwa, agakoresha mudasobwa n’umunwa ndetse afite inkweto zihariye zimufasha gutembera umujyi wose.

Claudio yagize ati:
nkimara kuvuka nkasanga meze uku, nagerageje gushaka ibyahora bimpugije, kuburyo nahoranaga ibyo gukora. Ibi ni ukubera ko ntakundaga kubaho kubera ubufasha bw’abandi gusa. Uyu avuga ko kuri ubu akora mu bucungamari, agakora ubushakashatsi ndetse n’ubujyanama”.

Kugerageza kwigira k’uyu musore byatumye aba umuhanga mu ishuri, kugeza ubwo yabonye impamyabumenyi mu icungamari muri kaminuza nkuru y’igihugu. Nyamara akivuka abaganga bahise babwira umubyeyi we ko uwo mwana atazabaho, nyina umubyara avuga ko bagiye kure bakanamubwira ko adakwiye no kumugaburira uwo mwana kuko n’ubundi ari umurambo wibereye aho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri ‘infections vaginales’ ku bagore,n’uko wazirinda.

Andy Bumuntu yatangaje ko nta mukunzi afite anavuga igihe azakorera ubukwe.